![Diddy yambuwe impamyabumenyi yahawe na kaminuza ya Howard](local/cache-vignettes/L1000xH563/08a0b5f0-2531-11ef-8e59-6b141585fa68.jpg-1e58e.webp)
Kaminuza ya Howard University ifite inkomoko ku mateka y’abirabura bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington DC, yambuye umuhanzi w’injyana ya hip-hop Sean "Diddy" Combs impamyabumemyi y’icyubahiro yari yaramugeneye mu 2014.
Sean "Diddy" Combs yambuwe iyi mpamyabumemyi nyuma y’uko televiziyo ya CNN yerekanye amashusho ya kamera za CCTV agaragaza Diddy akubita umukobwa bigeze gucudika, amukurubana hasi mu kirongozi cya hoteli.
Ayo mashusho akimara kuba kimenyesha ku mbuga nkoranyambaga, byatumye kaminuza ya Howard ihita isohora itangazo ryambura impamyabumemyi uyu muraperi.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2024 kaminuza ya Howard yaraye ishyizwe ahagaragara itangazo ivuga ko imyitwarire babonye muri ayo mashusho inyuranye cyane n’amahame shingiro n’indangagaciro ndetse n’imyemerere yabo, bityo akaba atakiri ku rwego rwo gutunga igihembo cy’indashyikirwa gitangwa n’iyo kaminuza.
Mu itangazo yasohoye ku wa Gatanu, Howard University yavuze ko izavanaho na gahunda ya kwishyurira abanyeshuri yamwitiriwe ndetse ikanasesa amasezerano y’impano yo mu 2016 bagiranye n’uwo mu raperi.
Ni amasezerano y’impano ya $1m (asaga miliyali imwe FRW) Sean ‘Diddy’ Combs yahaye iyo kaminuza binyuze mu muryango yashinze witwa The Sean Combs Foundation. Uyu muryango ariko kugeza ubu nturagira icyo utangaza ku byabaye.
Sean ‘Diddy’ Combs wigeze kwitwa Puff Daddy, mu kwezi gushize yasabye imbabazi nyuma y’uko iyo videwo igiye ku karubanda, imwerekana arimo gukubita umuririmbyikazi Cassandra "Cassie" Ventura wigeze kuba umukunzi we.
Mu mwaka wa 2014 ni bwo kaminuza ya Howard yageneye Diddy impamyabumenyi y’icyubahiro.
Tanga igitekerezo