Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yakiriye mugenzi we William Ruto wa Kenya na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, bagirana ibiganiro.
Museveni abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko ibiganiro bye na bariya bagabo bombi basanzwe badaca uwaka byibanze "ku ngingo zifitiye inyungu" Kenya na Uganda.
Ni ibiganiro byahereye mu rwuri rwa Museveni ruherereye mu karere ka Kisozi.
William Ruto na Raila Odinga basanzwe badacana uwaka, ndetse si kenshi bakunze kugaragara bari hamwe mu ruhame.
Muri 2022 aba bagabo bombi bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, biba ngombwa ko bakiranurwa n’Urukiko Rushinzwe kurinda itegeko nshinga rwaje kwemeza intsinzi ya Ruto.
Ni amatora cyakora Odinga yanenze, ashinja Komisiyo y’amatora muri Kenya kumwiba amajwi kugira ngo William Ruto abe ari we uyatsinda.
Perezida William Ruto ku rubuga rwe rwa X yavuze ko we na Museveni baganiriye ku ngingo zirimo ingufu na peteroli.
Yunzemo ati: "Twanaganiriye no kuri kandidatire ya Raila Odinga wahoze ari Minisitiri w’Intebe [wa Kenya] watangaje ko aziyamamariza kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe".
Odinga ni umwe mu bahataniye gusimbura umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat umaze imyaka itandatu ayoboye Komisiyo ya AU.
Byitezwe ko Uganda iri mu bihugu bigomba gushyigikira kandidatire ye.
Tanga igitekerezo