Byukusenge Esther uzwi cyane nka Dj Brianne mu ruhando rw’imyidagaduro, yabatijwe mu mazi magari ahitamo kwakira Yesu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Kamena 2024 nibwo uyu muhanga mu kuvanga imiziki akabifatanya n’itangazamakuru yaje kuba abatizwa mu mazi menshi maze yiyemeza kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ISIMBI TV cyaganiriye nawe amaze kubatizwa, Dj Brianne yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church riyoborwa n’umuvugabutumwa Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.
Brianne yasabye abantu ko bakwiye kwirinda gufatanya na satani ngo bamuzengereze, ni mu gihe yari abajijwe niba amahame yagenderagaho yo gutuka umuntu wese umushotoye ayashyize ku ruhande.
Yavuze ko hari n’abiteguye kujya bamutuka kugira ngo barebe ko yakijijwe koko. Yatangaje ko azajya abasengera aho gusubizanya na bo.
Dj Brianne yanahishuye ko icyatumye abatizwa ari uko yabishatse kuva kera, ndetse akaba yarakuriye mu muryango urimo abantu babatijwe, guhera kuri mama we na murumuna we bavukana.
Tanga igitekerezo