• english English
  • english Francais
  • english Swahili
  • Ahabanza
  • Amakuru
    Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
    Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe
    Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro
    Intasi za RDC zasatse urugo rwa Moïse Katumbi
    Burera: Barishyuza rwiyemezamirimo Frw miliyoni 4
  • Ibitekerezo
    IBITEKEREZO Soma izindi
    Yaba ari amahitamo meza u Rwanda rushakiye urubyiruko imirimo mu mahanga?
    Ese koko u Rwanda ni gashozantambara mu karere k’ibiyaga bigari?
    Kuki mu ntambara n’inyeshyamba kenshi za Leta zishyira imbere imirwano kurusha ibiganiro?
    Gufatira mu cyuho uwo mwashakanye asambana bikwiye kuba impamvu yo gutandukana?
    Inkota kirimbuzi iri mu mazina ya gikirisitu
  • Zicukumbuye
    ZICUKUMBUYE Soma izindi
    Covid-19: Nyunganira mwana , inzira nshya ishora abana mu muhanda
    Kayonza: Mu ntambara yamahugu arwana ninzego zibanze, Pascal Mutumwa aratabaza Perezida Kagame
    Ibivugwa: Ingabo zAbafaransa mu batazibagirwa Inkotanyi ahahoze ari Komini Maraba
    Gen. Godefroid Niyombare ari mu yihe mibare?
    Covid-19: Abagore barambiwe akabariro, ibintu bafata nk’ihohoterwa
  • Politiki
    POLITIKI Soma izindi
    Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza
    Dr Frank Habineza yahamagariye amahanga kwamagana itegeko rya Uganda rihana abatinganyi
    Dutegereje ibihano by’u Bufaransa ku Rwanda: Muyaya
    Perezida Kagame yaba aherutse kwakira intumwa ya Joseph Kabila
    Perezida Ruto yishongoye kuri Uhuru Kenyatta
  • Imikino
    POLITIKI Soma izindi
    APR FC mu rugamba rwo kugura umukinnyi ukomeye w’Umugande
    Gacinya na Murangwa Eugène bangiwe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA
    Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wa mbere
    Kiyovu Sports yaba igiye kwirukana abakinnyi bayo bose bakomeye ku bwo ’kuyigambanira’
    Umugore wa Messi arimo kumusunikira muri Fc Barcelona
Iyandikishe
Bwiza Bwiza
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Search
  • Ibitekerezo
  • ibyegeranyo
  • Zicukumbuye
  • imikino
  • politiki
  • ubuzima
Dukurikire
  • Francais
  • English
  • Kiswahili
Copyright © 2014-2023 BWIZA MEDIA Ltd.

Amakuru

Dr Habineza yasuye ibiti yateye mu ishyamba rya UR mu myaka 22 ishize

Yanditswe na TUYIZERE JD
Yanditswe kuwa 21/05/2023 19:24

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasuye ibiti birenga 1000 we na bagenzi be bari bakiri abanyeshuri bateye mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu mwaka w’2000 na 2001.

Igikorwa cyo gusura ibi biti cyakurikiye inama y’urubyiruko rwo muri iri shyaka rubarizwa mu ntara y’Amajyepfo, yabereye mu karere ka Huye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2023, yibandaga ku mahugurwa kuri demokarasi, kurengera ibidukikije no ku buringanire.

Dr Habineza yasobanuriye itangazamakuru ko ibi biti byatewe n’abanyeshuri bari mu ihuriro rya UNR Wildlife Club ryari rishamikiye kuri Rwanda Wildlife Clubs, ihuriro ryateye ibiti byinshi mu bice bitandukanye by’igihugu ku bufatanye n’inzego za Leta.

Uyu munyapolitiki akaba ari na we washinze Rwanda Wildlife Clubs ubwo yari akiri umunyeshuri muri iyi kaminuza, nyuma yo gusura ibi biti, yagize ati: “Dusoje gahunda, tuje gusura hano ibikorwa twagizemo uruhare tukiri abanyeshuri hano kuri Kaminuza y’u Rwanda, twayitaga Université Nationale du Rwanda.”

Dr Habineza yakomeje ati: “Nk’uko mwabibonye, dusuye ibiti nateye kandi narabiteye mu by’ukuri, ntabwo ari ukubeshya, kuko twashatse ingemwe, naziguze muri ISAR, dukora pepinière, turabivomerera, ni hariya kuri Camborge naberekaga, tuzinduka ariko tukabona umwanya wo kubivomerera, na nimugoroba, tukabizitira, birakura, bimaze gukura dusaba kaminuza uruhushya, aho kubitera, baduha uruhushya, batwereka aho kubitera. Iri shyamba ryose mubona, Frank Habineza ndishima cyane iyo ndibonye.”

Muri iri shyamba harimo ibiti byatewe na UNR Wildlife Club mu myaka 22 ishize

Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ibyo we na bagenzi be babikoze mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ati: “Mu bintu bita Climate Change, n’iyo watera igiti kimwe, uba wagize uruhare mu kurengera Isi. Urumva ko birenze ibiti ngira ngo ni igihumbi. Nanjye nagize uruhare mu kurengera Isi. Mwabibonye hariya ku icumbi ry’abakobwa aho bita muri Viet, ku ishuri ry’abanyamakuru, kuri stade na ho biriyo, kuri faculty y’ubuhinzi, yewe no kuri Rectorat. Mwabibonye Cambodge n’ahandi hose.”

Rwanda Wildlife Clubs yateye ibiti no hanze ya kaminuza, nk’ahitwa Gahenerezo ujya mu karere ka Nyamagabe, mu mudugudu wa Ngoma hafi yo ku irimbi, mu mudugudu uri hafi ya Jardin Botanique. Dr Habineza ati: “Yewe n’i Musanze mu birunga! Twakoze amaterasi yikora, dukoresheje ibiti bivangwa n’imyaka, bifasha mu gufata umuvuduko w’amazi.”

Mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda aho iri huriro ryateye ibiti, hashyizwe utwapa twanditseho ’Planted by UNR Wildlife Club’. Nk’uko Dr Habineza abyemeza, uwahasura n’ubu ngubu yatuhasanga, kandi n’ibi biti birigaragaza, byarabungabunzwe, byarakuze.

Dr Habineza arasaba urubyiruko kugira uruhare mu kurengera ibidukikije, rugatera ibiti byinshi. Yahaye umukoro buri munyamuryango wa DGPR wo gutera byibuze ibiti 100.

Abayobozi bo muri DGPR n’abafatanyabikorwa
Rwagati muri Kaminuza y’u Rwanda yahoze yitwa UNR
Hano yasobanuraga ibikorwa UNR Wildlife Club yakoze
Yerekezaga ku ishyamba rya kaminuza y’u Rwanda
Dr Habineza yatangaje ko we na bagenzi be bateye ibiti bigera ku 1000 mu ishyamba rya kaminuza
Amafoto ya Dr Habineza, akiri umunyeshuri, na bagenzi be ubwo bitaga ku ngemwe z’ibi biti

Izindi Nkuru Bijyanye

Umusirikare w'u Burundi yapfuye atera akabariro
Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
Rurageretse hagati ya nyiri Red Blue JD n'umunyamakuru
Rurageretse hagati ya nyiri Red Blue JD n’umunyamakuru

Izindi wasoma

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka

Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe

Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro

Intasi za RDC zasatse urugo rwa Moïse Katumbi

Burera: Barishyuza rwiyemezamirimo Frw miliyoni 4

TUYIZERE JD
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • *Kwandika mu bika kanda ahanditse Enter. Amategeko n'amabwiriza birakurikizwa

DUKURIKIRE

Wadusanga kuri izi nkoranya mbaga
Facebook Like
Twitter Follow
Youtube Subscribe

Weekly Newsletter

Iyandikishe ujye ubona amakuru yacu kuri Email

I have read and agree to the terms & conditions

Amakuru Agezweho

Kuba Kabuga atazaburana 'ni intege nke z'ubutabera'-HRW
Kuba Kabuga atazaburana ’ni intege nke z’ubutabera’-HRW

Odinga yahaye Ruto inama z'uburyo yaba umuyobozi mwiza
Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza

IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6
IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6

Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka

Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n'umujyanama we
Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n’umujyanama we

- DUTERE INKUNGA -

Mashya

Kuba Kabuga atazaburana 'ni intege nke z'ubutabera'-HRW
08/06/23 22:31
Kuba Kabuga atazaburana ’ni intege nke z’ubutabera’-HRW
Odinga yahaye Ruto inama z'uburyo yaba umuyobozi mwiza
08/06/23 21:54
Odinga yahaye Ruto inama z’uburyo yaba umuyobozi mwiza
IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6
08/06/23 19:39
IBUKA irasaba ko imitungo ya Kabuga yakurwamo indishyi ya Frw miliyari ibihumbi 50.6
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
08/06/23 16:09
Ubutegetsi bwa Tshisekedi burashaka gushora RDC mu mvururu: Lamuka
imyidagaduro

Urujijo ku cyatandukanyije Otile Brown n’umujyanama we

Umuhanzi umaze kubaka izina mu muziki wo mu karere Jacob Obunga uzwi nka Otile Brown (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
ubuzima

Museveni yasobanuye uko Covid-19 yamuciye mu rihumye

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko yanduye icyorezo cya Covid-19, kandi ko byatewe (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD
Amakuru

Mackenzie ushinjwa urupfu rw’abarenga 240 n’agirwa umwere ngo azakomeza afungwe

Muri Kenya Inkuru y’abapfuye bategetswe na Pasiteri Paul Mackenzi ikomeje kuba uruhererekane, (...)

Yanditswe na Ndacyayisenga Fred
Amakuru

Umusirikare w’u Burundi yapfuye atera akabariro

Umusirikare w’u Burundi witwa Dusabeyezu Vianney, yapfiriye muri hoteli iherereye muri komini (...)

Yanditswe na TUYIZERE JD

Bwiza Media is a leading online media company based in Rwanda that provides information and analysis on societal achievements and needs.

Service Dutanga

  • Itangazamakuru
  • Kwamamaza -Advert
  • Dufata amashusho -Video
  • Dutunganya Amashusho
  • Dukora websites
  • Amatangazo / Cyamunara

Ibyiciro Bikunzwe

  • politiki
  • imyidagaduro
  • imikino
  • ubuzima
  • utuntu-nutundi

© Bwiza Media. All Rights Reserved.