
Dr Mbonimana Gamariel weguye ku mwanya w’ubudepite mu mwaka ushize kubera ubusinzi, yatangaje ko ubushomeri bwamuteye ubukene, bigera aho inzu ye banki yari igiye guteza cyamunara inzu ye.
Mbonimana yeguye mu Gushyingo 2022 nyuma y’aho Perezida Paul Kagame yari aherutse kunenga abapolisi bakorera mu muhanda kuba bahaye ibihano kandi bari bamaze kumufata inshuro 6 atwaye imodoka yasinze bikabije.
Ku munsi yeguriyeho, yasabye Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange imbabazi, abasezeranya ko acitse ku nzoga. Ibi yabyibukije Umukuru w’Igihugu mu cyumweru gishize, amusezeranya ko azakomeza kurinda iri sezerano.
Mu kiganiro n’umunyamakuru wa The New Times, Dr Mbonimana yatangaje ko inzoga zamuteye ubukene, bigendanye n’ubushomeri yahuye nabwo nyuma yo kwegura mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Mbonimana yasobanuye ko atari agishoboye kwishyura inguzanyo ya banki yari yarafashe, bityo ko yafashe icyemezo cyo kugurisha ibibanza yari afite n’imodoka ye ya RAV4 kugira ngo inzu ye idatezwa mu cyamunara.
Yagize ati: “Nagurishije ibibanza muri Gahanga ya Kicukiro na Jeep RAV4 yanjye kugira ngo banki idateza inzu yanjye bitewe no kutishyura inguzanyo. Icyo gihe igitutu cya banki kuri njye cyari cyinshi.”
Nyuma yo kugerwaho n’ingaruka z’ubusinzi, Dr Mbonimana yanditse igitabo kirimo amasomo afasha urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. Yagituye abarimo Perezida Kagame.
Tanga igitekerezo