
Dr Mbonimana Gamariel wabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yibukije Perezida Paul Kagame ko agikomeye ku cyemezo yafashe cyo kureka inzoga, nyuma y’aho ubusinzi butumye yegura kuri uyu mwanya.
Uyu munyapolitiki yabigaragarije mu ibaruwa ifunguye yandikiye Perezida Kagame, amumenyesha ko yasohoye igitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ kirimo impanuro yageneye urubyiruko z’uburyo rwakwirinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nibukije ibaruwa yanjye nabashyikirije ku itariki ya 15 Ugushyingo 2022 aho nabasabaga imbabazi ku bwo gutwara imodoka nasinze ndetse mbabwira ko nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga ukundi.”
Dr Mbonimana agaragaza muri iki gitabo ko uguhitamo ibyo kunywa bishobora kugira ingaruka mu bice byose by’ubuzima bwaba ubwa politiki, imibereho ndetse n’ubukungu. Yafatiye urugero ku kuba ’yarikuye’ mu nteko ishinga amategeko nyuma yo gufatwa yatwaye imodoka yasinze.
Ku musozo w’iyi baruwa, yashimye ubutumwa Perezida Kagame yamuhaye nyuma yo kugaragaraho ubusinzi.
Tanga igitekerezo