
Minisitiri w’Ingabo wungirije wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko Ingabo z’iki gihugu ziryamiye amajanja bijyanye no kuba hari impungenge z’uko isaha n’isaha zishobora guterwa na M23.
Minisitiri Sammy Adubango yabitangaje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku nama y’Abaminisitiri y’ijana Perezida Félix Tshisekedi yayoboye.
Yavuze ko "Ingabo za Congo ziryamiye amajanja ku bw’ibyihebe bya M23 bifashwa n’u Rwanda, mu byifuzo byabo byo gukomeza kwigarurira ubutaka [bwa Congo] bakomeje ibikorwa byabo byo guhungabanya umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru."
Uyu kandi yashinje Ingabo z’u Rwanda kuba zikomeje kwinjira ku butaka bwa Congo mu rwego rwo kongerera imbaraga M23 ziciye ku mupaka w’ahitwa Mwaru.
Ku wa Mbere w’icyumweru gishize Igisirikare cya Congo biciye muri Général Major Sylivain Ekenge ukivugira cyatangaje ko M23 yaba iri mu myiteguro yo kugaba igitero simusiga cyo kwigarurira Umujyi wa Goma.
Ni gahunda uyu mutwe wahakanye; uvuga ko Guverinoma ya Congo ari yo imaze igihe mu myiteguro y’intambara; ibishimangirwa n’amagambo amaze igihe atangazwa n’abarimo Tshisekedi na Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba.
Maj. Willy Ngoma uvugira M23 mu bya gisirikare yunzemo ko icyo bashyize imbere ari ibiganiro, binajyanye no kuba bamaze igihe bubahiriza imyanzuro y’abakuru b’ibihugu by’akarere.
Tanga igitekerezo