Justin Bahunga wari Visi Perezida wa kabiri w’Ishyaka FDU-Inkingi, kuri ubu niwe wahise asimbura Ingabire Victoire ku buyobozi bw’ishyaka by’agateganyo nyuma y’aho uyu yitandukanyije n’iri shyaka agashinga irye yise DALFA-Umurinzi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe itangazamakuru ryashyizwe ahagaragara na FDU-Inkingi, ubuyobozi bw’ishyaka bwongeye gushima byimazeyo ubwitange buvuga ko Madame Victoire Ingabire Umuhoza yagaragaje igihe cyose amaze ku buyobozi bw’ishyaka n’intambwe yariteje, kugeza aho yiyibagirwa we ubwe, mu buto bwe, akemera gusiga umuryango we mu mahanga kugira ngo ajyane ishyaka mu gihugu.
Ngo azakomeza kandi gufatwa nk’intangarugero mu kwitangira demokarasi binyuze mu nzira y’amahoro. Ingabire Victoire akaba avuye muri FDU-Inkingi itaremererwa gukorera mu Rwanda.
Iri shyaka rikaba ryaboneyeho gutangaza ko Vice-Président wa kabiri, Bwana Justin Bahunga, ari we ubaye umuyobozi w’agateganyo w’ishyaka FDU-Inkingi mu gihe hategerejwe ko urwego rukuru rw’ishyaka ruterana kugira ngo rwemeze imiterere y’ubuyobozi bushya na gahunda-shingiro ijyanye n’ibihe bishya ishyaka FDU-Inkingi ririmo.
Tanga igitekerezo