
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye iry’Umupira w’amaguru mu Burundi, ririsaba kwemerera Ndikumana Danny ukinayo kuza gukinira ikipe y’Igihugu ’Amavubi’.
Ndikumana ukina asatira izamu asanzwe akinira ikipe ya Rukinzo FC; ndetse aheruka mu Rwanda ubwo yari kumwe n’iyi kipe mu mikino yahuzaga amakipe ya Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Amakuru avuga ko uyu musore ufite se utuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali yamaze kumvikana n’ikipe ya APR FC kuyikinira mu mwaka utaha, nyuma yo gushima uburyo bwe bw’imikinire.
Uyu rutahizamu w’imyaka 22 y’amavuko kuri ubu yamaze guhamagarwa mu kipe y’igihugu ’Amavubi’ yitegura kwakira Mozambique, mu mukino wo mu tsinda L wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire.
Amakipe yombi azahurira mu Rwanda ku wa 18 Kamena, mu mukino uzabera kuri Stade itaramenyekana.
Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa mu ibaruwa yandikiye mugenzi we wo muri Federasiyo y’u Burundi, yamusabye "kurekura uyu mukinnyi wavuzwe haruguru kuri ukinira Rukinzo FC yo muri Federasiyo yanyu."
FERWAFA yunzemo ko izishimira kubona uyu mukinnyi yamaze kurekurwa hagati y’itariki ya 30 Gicurasi n’iya 19 Kamena.
Tanga igitekerezo