Abanyarwanda bakomeje kwamagana Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barishinja imikorere mibi, ni nyuma y’aho mu itangazamakuru hagaragaye abana ubu bamaze kuba babiri bavuga ko bari batsindiye kujya muri muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda ariko bakamburwa amahirwe yabo mu buryo bita ubw’amaherere.
Abantu batandukanye kuri Twitter bakomeje kugaragaza ko imikorere y’iri shyirahamwe idahwitse ndetse ko ari yo ntandaro yo kuba u Rwanda rudatera imbere mu mupira w’amaguru, harimo n’abari gusaba guverinoma y’u Rwanda kugira icyo ikora kuri iki kibazo.
Abagaya FERWAFA bari kubihera ku kuba ntacyo isubiza kuri ibyo bibazo by’abo babana bagaragaza ko barenganyijwe ndetse bakanabihera ku kuba barebeye ku masura n’igihagararo cy’abatoranyijwe ngo bigaragaza ko barengeje imyaka 14 yari yarafashwe nka ntarengwa n’ubwo Bwiza.com tutabihagazeho koko niba iyo myaka bayirengeje (Ni ibivugwa).
Ibitekerezo (comments) zigaya FERWAFA byose byatanzwe kuri ubwo butumwa bwayo buvuga ko imyitozo yatangiye mwabisoma ku mafoto akurikira.
Kanda hano usome ibitekerezo byose byatanzwe kuri iyi ngingo
Abana babiri bamaze kugaragaza ko bananijwe bakabuzwa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich barimo Ishimwe Innocentna Iranzi Cedric bose bagaragaye kuri Fine FM.
1 Ibitekerezo
Mparambo Kuwa 20/10/23
Niba aya makuru ari ukuri koko, Transparence, Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana na RIB, bari he ko ryaba ari ihohotera kuri bariya bana!!! Nta n’ababivugaho.
Subiza ⇾Twizere ko bari mu iperereza.
Tanga igitekerezo