Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yafatiye ibihano Rayon Sports iyihora umunya-Tanzania Ramadhani Kabwili wahoze ari umunyezamu wayo.
Kabwili yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, gusa biba ngombwa ko iyi kipe imusezerera adasoje amasezerano ye nyuma yo gusanga atari ku rwego yifuza.
Uyu munyezamu wanyuze mu makipe arimo Young Africans byabaye ngombwa ko ahita arega Rayon Sports muri FIFA, ayishinja kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
FIFA mu ibaruwa iheruka kwandikira Rayon Sports, yayimenyesheje ko yamaze kuyifatira ibihano byo "kwandikisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga."
Yakomeje igira iti: "Byongeye kandi, dukurikije icyemezo cyavuzwe haruguru, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rirasabwa guhita rishyira mu bikorwa [icyemezo kireba] uregwa, Rayon Sports, bitaba ibyo ibihano byo kwandikisha abakinnyi bashya ku rwego rw’imbere mu gihugu bigafatwa."
Kugeza ubu Frw miliyoni 4 arimo imishahara n’amande y’ubukererwe ni yo Rayon Sports isabwa kwishyura Kabwili.
Tanga igitekerezo