![FPR-Inkotanyi yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'ishyaka ryo muri Cuba](local/cache-vignettes/L880xH628/20240530_111050-938d7.jpg)
Ishyaka FPR-Inkotanyi ku wa Gatatu ryasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ishyaka The Cuban Communist Party (PCC) riri ku butegetsi muri Cuba, akaba agamije kwagura no gushimangira ubucuti hagati y’amashyaka yombi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Visi-Perezida wa FPR, Uwimana Consolée cyo kimwe na Roberto Morales usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PCC.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano Morales yagaragaje ubushake bw’impande zombi mu guteza imbere ugusangizanya ubunararibonye, hagamijwe gushyiraho gahunda y’ishuri rya politiki mu Rwanda.
PCC kandi yashimiye u Rwanda ku kuba mu Ugushyingo umwaka ushize rwarashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye usaba ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka 64 zarafatiye Cuba byavaho, ndetse no kuba rwaranze ko iki gihugu cyo mu birwa bya Carraïbes gishyirwa ku rutonde rw’ibihugu bitera inkunga iterabwoba.
Umunyamabanga Mukuru w’iri shyaka yagaragaje ko uruzinduko rwa Visi-Perezida wa RPF muri Cuba ruzafasha ibihugu byombi gukomeza gukemura ibibazo byagaragajwe na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Miguel Díaz-Cane, ubwo bahuriraga mu nama ya G77 n’u Bushinwa yabereye i Havana mu mwaka ushize.
Tanga igitekerezo