
Icyemezo cya Helsinki (Umurwa mukuru wa Finland)cyo gufunga ine mu mipaka icyenda ihuza iki gihugu n’u Burusiya kugira ngo bahagarike urujya n’uruza rw’abimukira n’impunzi badafite ibyangombwa byagize ingaruka ku baturage bafite bene wabo mu Burusiya. Mu myigaragambyo yabereye mu murwa mukuru, abantu bagaragaje impungenge zerekeye icyo bise ’Irido y’icyuma’ (Iron Curtain ).
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Ugushyingo, abigaragambyaga babarirwa mu magana, barimo Abarusiya baba muri Finilande ndetse n’abafite ubwenegihugu bwombi, baririmbaga bavuga ngo "fungura imipaka" mu myigaragambyo yabereye ku nteko ishinga amategeko i Helsinki nyuma y’uko imipaka imwe ihuza iki gihugu n’u Burusiya ifunzwe ku wa Gatanu mu gicuku.
Benshi mu baturage bavuze ko iki cyemezo kizatuma bagorwa no kugera kuri bene wabo bari mu Burusiya nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga.
Umuturage ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya na Finland utuye Helsinki, Vera Ponamoreva yavuze ko afite impungenge ko atazashobora kwita ku babyeyi be bageze mu zabukuru baba i Saint-Peterburg.
Ati: "Numva ko naciwe ku muryango wanjye."
"Ndahangayitse cyane, kandi na bo (ababyeyi be) bafite ubwoba bwinshi. Abantu bose barabyibuka, ndetse nibuka icyo irido y’icyuma ari cyo. Biteye ubwoba cyane gusubira kuri ibi."
Tanga igitekerezo