Umuyobozi w’igihugu cya Gabon by’agateganyo, Gen Brice Oligui Nguema, yatangaje ko nta mushahara ugenerwa abakuru b’Igihugu ashaka ko azakomeza gufata umushahara y’ahabwaga mbere y’uko ahirika ubutegetsi bwa AlI Bongo Ondimba.
Mbere yo guhirika ubutegetsi bwa Bongo muri Kanama 2023, Gen Brice Oligui Nguema yari asanzwe ari umuyobozi w’Abasirikare barinda umutekano wa perezida n’abandi bayobozi bakuru.
Umuvugizi wa guverinmoa ya Gen Nguema witwa Col Ulrich Manfoumbi niwe washyize ahagaragara itangazo rivuga ko Nguema yafashe icyemezo cyo kudafata umushahara ugenerwa abakuru ba kiriya gihugu mu rwego rwo kugabanyiriza igihugu umutwaro kuko kuri ubu cyugarijwe n’inzara n’ibindi bibazo by’ubukungu.
Col Ulrich Manfoumbi yagize ati “Umunsi ku wundi turagenda turushaho kubona uko mu gihugu ibintu byifashe nabi, perezida yafashe icyemezo cyo kudafata umushahara mu rwego rwo gukusanya ubushobozi bwo kuzamura igihugu.”
Ubutegetsi bwa Ali Bongo bwahiritswe nyuma y’amasaha make Bongo atangajwe ko yegukanye itsinzi mu matora yagombaga kumuhesha manda ya gatatu ku butegetsi yari amazeho imyaka 14, Abasirikare bamukuyeho bavuze ko ariya matora yabayemo uburiganya.
Ubutegetsi bwa Bongo kandi bunashinjwa ibyaha bya ruswa, kwigwizaho umutungo ufitiye rubanda akamaro no kudateza imbere igihugu. Gen Nguema akavuga ko kuri ubu arajwe ishinga no gusubiza igihugu ku murongo.
Uretse kwanga umushahara we nka perezida, guverinoma ya Nguema yanatangaje ko izagabanya imishahara y’abandi bategetsi n’abagize inteko ishinga amategeko mu gukomeza kureba uko isanduka ya Leta ya Gabon yagira ikintu kiyijyamo.
Abanya-Gabon bashinja ubutegetsi bwa ba Bongo bwamaze imyaka irenga 50 muri kiriya gihugu kuba imandwa z’igihugu cy’Ubufaransa byatumye icyo gihugu cy’Uburayi ari cyo kimara iriya myaka yose kitwarira umutungo kamere wa Gabon mu buryo budafitiye akamaro abanyagihugu.
Tanga igitekerezo