
Dosiye y’umugabo ukekwaho guca umunwa umugore baturanye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo.
Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko ibi byabereye mu Mudugudu w’Urugarama, Akagali ka Gacuriro, umurenge wa Kinyinya; ku itariki ya 31 Ukwakira 2023 saa 15h 00 ubwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 yari mu nzira ataha yahura n’umugore wari kumwe n’umugabo we bageze aho bacuruza ibiraha uwo mugore abwira umugabo we ngo abimugurire, maze umugabo amubwira ko nta mafaranga afite.
Wa mugabo wahuye nabo yahise atangira gutuka uwo mugabo, amubwira ko nta mugabo umurimo, umuntu unanirwa no kugurira umugore we ibiraha!; nibwo intonganya zatangiye, bagiye kurwana umugore w’uwo mugabo aritambika agira ngo batarwana, wa mugabo wahuye nabo ahita amusingira amuruma umunwa wo hejuru arawuca, abaturage bahageze bose bemeza ko basanze uwo mugore avirirana bamujyana kwa muganga, bashaka igice cy’uwo munwa barakibura, uwo mugabo wakoze ibyo bamushyikiriza inzego zishinzwe umutekano.
Icyaha akekwaho cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye gutakaza igice cy’umubiri kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15); hashingiwe ku ngingo ya 121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Tanga igitekerezo