![Gasogi United yatandukanye na rutahizamu w'umunye-Congo](local/cache-vignettes/L1000xH750/31cea250-7914-478e-8f10-72cd468d3294-b81fd.jpg)
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, Rutahizamu w’Umunye-Congo, Cédric Lisombo Liselé yasheshe amasezerano yari afitanye na Gasogi United.
Nyuma yo gutandukana n’uyu rutahizamu, iyi kipe y’i Gasogi yahise imushimira mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uyu rutahizamu yinjiye muri iyi kipe mbere y’umwaka w’imikino wa 2023-24 avuye muri Rwamagana City.
Lisere Cedric Lisombo yari yarazaniwe kuzahura ubusatirizi bw’iyi kipe gusa umusaruro yari yitezweho ntabwo ariwo yatanze none bije kurangira atandukanye na yo.
Uyu musore yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United none agiye n’umwaka wa mbere utari warangira.
Asize Gasogi United ku mwanya wa 10 n’amanota 26 ku rutonde w’agateganyo rwa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda.
Tanga igitekerezo