Kuri uyu wa Kane, Israel na Hamas byagiranye amasezerano y’umunota wa nyuma yo kongeraho umunsi umwe byibuze ku gahenge k’iminsi 6 byari byemeranyije kugira ngo abashyikirana bakomeze gukora ku masezerano yo kugurana imbohe yabereye i Gaza ku mfungwa z’Abanyapalestine.
Aya masezerano yemereye abakora ubutabazi kwinjira muri Gaza nyuma y’uko igice kinini cy’ubu butaka bwegereye inyanja butuwe na miliyoni 2.3 buhinduwe ubutayu n’ibitero by’indege no ku butaka bya Israel yagabye mu rwego rwo kwihorera ku gitero simusiga cy’abarwanyi ba Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira.
Igisirikare cya Israel, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara hasigaye iminota mike ngo agahenge k’agateganyo karangira ku isaha ya 0500 GMT, cyagize kiti: "Dukurikije ingufu abuhuza bakomeje gushyira mu gukomeza gufunguza imbohe kandi hubahirijwe ibikubiye muri ayo masezerano, ihagarikwa ry’ibikorwa rirakomeza."
Ku wa Gatatu, Hamas yarekuye ingwate 16 ku ngurane y’imfungwa 30 z’Abanyapalestine, nk’uko byavuzwe mu itangazo rikomeza rivuga ko agahenge kazakomeza ku munsi wa karindwi.
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Qatar, wabaye umuhuza w’ingenzi hagati y’impande zombi ari kumwe na Misiri na Amerika, avuga ko imiterere y’agahenge, harimo no guhagarika imirwano no kwinjiza inkunga z’ubutabazi, birakomeza uko byari bimeze.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel mu itangazo byagize biti: "Mu gihe gito gishize, Israel yahawe urutonde rw’abagore n’abana hakurikijwe ibikubiye mu masezerano, bityo rero agahenge karakomeza."
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza, ngo abantu mirongo icyenda na barindwi bafashwe bugwate bararekuwe kuva agahenge katangira gukurikizwa. Igisirikare cya Israel cyo kivuga ko imbohe 145 zikiri muri Gaza.
Tanga igitekerezo