Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakariba na Gashari, mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bafite ibibanza muri aka gace ariko nta gikorwa na kimwe bemerewe kubikoresha.
Aba baturage bavuga ko batemerewe kuhubaka, ntibemerewe gusana cyangwa se kuhagurisha, ibintu bagaragaza ko ari ukubuzwa uburenganzira ku butaka bwabo, bakifuza ko bakwimurwa cyangwa se bagakurirwaho umusoro.
Rurenzi Frederic ni umwe muri aba baturage, ati "Nta cyangombwa baduha, iyo ugiye kucyaka bakareba muri mashini bakubwira ko hatemerewe guturwa". Undi ati" Niba badushyize muri special Zone bakagombye kutubarira tukahava".
Barakomeza, "Ntushobora gutera imbere, ntiwagurisha ikibanza cyanwe ngo ugire icyo wimarira, ubu natwe twaheze mu gihirahiro,......Turasaba ko batugurira, niba batatuguriye nibaduhagarikire imisoro".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohi Providence yatangarije Flash Tv dukesha iyi nkuru ko iki kibazo cy’abaturage ayobora atari akizi, akaba agiye kugikurikirana.
Yagize ati "Nabanza nkabaza abashinzwe iby’ubutaka tukareba iyo zone, tukareba igiteganirijwe aho hantu tukazakurikirana iki kibazo cyabo, mbese ntabwo narinkizi".
Itegeko Rigena Inkomoko y�Umutungo w�Inzego z�Ubutegetsi Zegerejwe Abaturage ryatowe ku wa 2 Kanama 2018, rikaba riteganya ko umusoro ku butaka wasimbuye amahoro yishyurwaga ku butaka uzajya utangwa ku gipimo cyagenwe n’inama njyanama kuri meterokare, ariko icyo gipimo kikaba hagati ya Frs 0 na 300, kuri M2 mu gihe byari hagati ya Frs 30 na 80 kuri Meterokare.
Iri tegeko rivuguruye risonera umusoro ku nyubako ku nzu imwe yo guturamo ifatwa nk�icumbi rya nyirayo, umusoro ukazsihyurwa kuri buri nzu yiyongera kuyo atuyemo. Izindi nyubako zisonewe harimo Inzu za Leta iyo zidakora imirimo ibyara inyungu, Inzu zubakiwe abatishoboye, Inzu zikorerwamo n�Abahagaririye Ibihugu n�Imiryango Mpuzamahanga mu gihugu cyacu, iyo nabo basonera inyubako zikorerwamo n�Abagarariye U Rwanda mu bihugu byabo. Hasonewe kandi ubutaka bukoreshwa ubuhinzi n�ubworozi butarenze hegitari ebyiri.
Iri tegeko kandi riha ububasha inama njyanama z’uturere kugena amahoro ku butaka hagendewe ku ngano yabwo.
Tanga igitekerezo