Mu gihe cy’intambara y’ishyamba ya NRA, Gen David Sejusa (bitaga Tinyefunza) yamaze amezi 7 afunzwe (mu ndaki) ahanini kubera ukuntu atagiraga ubwoba bwo kuvuga icyo atekereza igihe cyose yumvaga Umuyobozi mukuru, Gen. YK Museveni yakoze nabi.
Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1983, abayobozi b’ingabo za Obote, UNLA, bitwaye neza ku rugamba maze batsinda inyeshyamba za NRA za Museveni. Hanyuma, Ubuyobozi bukuru bw’ingabo, bwari urwego rukuru rufata ibyemezo mu bikorwa bya gisirikare, rwemeje ko kugira ngo bihishe neza, abagore bose batari abarwanyi bagomba kuva mu nkambi za NRA bagasubira mu ngo zabo.
Ibi byari bivuze ko abarwanyi bose b’igitsina gabo inshuti zabo n’inshoreke zabo bagombaga kubamburwa. Ikibazo ariko cyaje kuvuka ubwo habagaho umwihariko kuri Salim Saleh na Pecos Kutesa, aho bo bagumanye n’abakunzi babo, Jovian na Dora.
Gen Tinyefunza yabifashe nk’akarengane kandi asanga bidakwiye kwemerwa, akangurira bagenzi be, na bo batunguwe kimwe na we, kurwanya byimazeyo amabwiriza mashya ndetse bakayatesha agaciro. Yari afite umukobwa w’inshuti ye wahoze ari uwa Afande Julius Aine kandi yari mu bagombaga kugenda hakurikijwe amabwiriza mashya.
Tinyefunza, na we ubwe yari umwe mu bagize Ubuyobozi Bukuru, yemeje ko aya mabwiriza yari akakaye kandi agaragaza ’’ gutonesha no gushyira ku ruhande bagenzi babo ’byakorwaga n’umuyobozi wa High Command, Gen YK Museveni. Yavuze ko Gen Museveni yarushagaho kuba umunyagitugu kandi abarwanyi benshi bakaba baracitse intege. Yasabye ko hakurikizwa amategeko kuri bose kandi abarwanyi bose bagafatwa kimwe.
Amaherezo, Tinyefunza yahamagawe na Museveni maze ahatirwa gusaba imbabazi imbere y aba ofisiye bato n’abarwanyi kubera umwuka mubi wo kwigomeka yari yateje mu nkambi za NRA.
Maj John Kazoora, we ubwe warwanye mu ntambara y’ishyamba ya NRA ufite ibitekerezo byinshi bitavugwaho rumwe kuri Gen Museveni, mu gitabo cye “Betrayed by My Leader” avuga ko mu rwego rwo guca intege Tinyefunza, Museveni yarenze ku mabwiriza ye bwite yo kutigaragaza (abuza kugendana ku manywa intwaro) hanyuma azana imbunda ya LMG (Light Machine Gun) yiyemeje kuvuna amaguru David Tinyefunza kubera imyitwarire ye yitaga mibi.
Museveni yashimangiye ko igihe kigeze kuri we, nk’umuyobozi mukuru, kugira icyo akora kugira ngo amukubite ikinyafu kugira ngo abashe guhinduka no guhosha ubwigomeke bwatutumbaga hagati muri NRA.
Hari nko muri Nzeri 1984 ubwo Tinyefunza, wari ugikira ibikomere by’amasasu UNLA yari yamurashe mu ntambara ya Katiti, yaburanishijwe ahamwa n’icyaha cyo kwitwara nabi. Yafungiwe mu ndaki aho yagombaga kuguma afunzwe kugeza muri Werurwe 1985.
Iki gihano gikomeye cyagaragaje kure YK Museveni, Umuyobozi mukuru, yari yiteguye kugera mu gushyira ikinyabupfura mu mutwe we w’inyeshyamba wari mu ntambara irwanya leta. Tinyefunza, waje kuvurwa na Dr. Kizza Besigye wanavuye mbere ye Gen. Saleh, yahise yoherezwa guhangana na UNLA i Katiti kugira ngo asohoze inshingano Umuyobozi mukuru yari yamuhaye we na Julius Kihanda.
Amabwiriza ya Museveni kuri Tinyefunza na Kihanda yari asobanutse: genda wirukane abarwanyi ba UNLA bari bakambitse mu buryo bw’ubushotoranyi hafi y’icyicaro gikuru cya NRA nyuma y’urugamba rwateguwe kandi ruyoborwa nabi rwo ku itariki ya 21 Gashyantare 1983 mu ntambara ya Bukalabi, Gen Salim Saleh yakomerekeyemo bikabije.
Mu gihe Saleh yakomeretse ku maboko yombi, abarwanyi 11 ba NRA baguye mu muriro w’umwanzi. Umunyamakuru wa Duetchwalle, Gen Museveni yari yazanye amukuye mu Budage kugira ngo yerekane kandi amenyekanishe iterambere rya NRA, na we yasuye inkambi za NRA muri icyo gihe cya Bukalabi. Rero, Tinyefunza na Kihanda bari bashinzwe gushikama no kuziba icyuho mu gihe Saleh yari arimo aroroherwa yitabwaho na Dr. Kizza Besigye.
Tanga igitekerezo