Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ibyaha ndengamipaka (ONLCT) “umuvandimwe wawe ari he”? kirahamagarira guverinoma y’Uburundi kugirana ibiganiro bya diplomasi na guverinoma y’Afurika y’Epfo kugira ngo uburenganzira, ubuzima n’umutekano by’abaturage b’Abarundi baba muri Africa y’Epfo barindirwe umutekano nyuma yulo bigaragaye ko bibasirwa n’ubwicanyi. .
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa kabiri, tariki ya 16 Mata 2024 ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya ubucakara bw’abana, iki kigo kivuga ko gihangayikishijwe cyane n’uko abarundi bakomeje kwishora mu bucakara, cyane cyane muri Tanzaniya ari naho bensh banyura berekeza mu bihugu by’amahanga baba bavuga ko bagiye gushakiramo akazi.
Nkuko ikinyamakuru Iwacu Burundi cyabitangarijwe n’iki kigo “ Ibi bigaragazwa n’abantu 19, barimo abana 16, bahagaritswe n’abapolisi b’ubucamanza I Ngozi ku ya 15 werurwe 2024, ubwo abo bana bari baturutse muri Komini ya Matongo yo mu Ntara ya Kayanza, bageragezaga kwinjira rwihishwa muri Tanzaniya.”
Umuyobozi wa ONLCT Prime Mbarubukeye yavuze ko abana benshi bata ishuri bajya gushaka akazi mu bindi bihugu. Akomeza avuga ko abarundi benshi bajya mu bihugu bya Zambiya ,Malawi na Afurika y’Epfo banyuze muri Tanzaniya aho abo bose bajyayo mu buryo butemewe n’amategeko bagahura n’ingorane zikomeye, harimo n’ubwicanyi bubibasira. Akomeza agira ati “kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2024, Abarundi barenga icumi baba kandi bakorera muri Afurika y’Epfo bishwe barashwe, ubwo bajyaga mu mirimo yabo ya buri munsi haba mu tubari , mu ma resitora cyangwa aho zihagarara.”
Bwiza.com
Tanga igitekerezo