Human Rights Watch,Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, uratangaza ko ugiye gusohora uruhererekane rw’inyandiko zo mu ishyinguranyandiko ryawo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Izo nyandiko zerekana umuhate udasanzwe w’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’i mahanga, mu kuburira ko jenoside yategurwaga no mu kugerageza guhagarika ubwicanyi nkuko HRW ivuga .
Uyu muryango uvuga ko izo nyandiko zigaragaza mu buryo bubabaje ukuntu abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeye banze kwemera ubwicanyi bw’abantu barenga miliyoni, bakanga no kugira icyo bakora ngo babuhagarike.
Uyu muryango uravuga ko umubare munini w’abagize uruhare muri Jenoside, barimo n’abari abategetsi bakuru muri guverinoma yariho na ba kizigenza bandi mu bwicanyi, ubu bagejejwe imbere y’ubutabera.
Ukavuga ko hari imanza zibarirwa muri mirongo z’abakekwaho uruhare muri jenoside zaburanishijwe cyangwa se zirimo kuburanishwa mu nkiko z’ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi, hagendewe ku ihame ry’uko uburyozacyaha butagira imbibi.
HRW ivuga ko muri iyi myaka ya vuba, hari benshi mu bakekwaho ko bari ku isonga mu itegurwa rya jenoside byatangajwe ko bapfuye. Mu rundi rubanza naho, umwe mu bakekwaho kuba mu bayiteguye, akaba yaratangajwe nk’udafite ubushobozi mu by’ubuzima bwo kuba yaburanishwa.
Kubw’uyu muryango, ibyo biragaragaza ko gukomeza gushaka ubutabera ari ikintu cyihutirwa cyane na nyuma y’imyaka 30 jenoside ibaye nkuko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.
Tirana Hassan, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa HRW, yagize ati: “Jenoside yabaye mu Rwanda iracyari ikizinga ku mutimanama n’imitekerereze rusange yacu. Kandi, n’ubu hashize imyaka 30, hari amasomo yavanwa mu bikorwa — cyangwa ukwirengagiza — by’abategetsi b’isi ku marorerwa arimo kuba. Birakenewe cyane kwihutisha ubutabera kugira ngo abacurabwenge ba jenoside basigaye baryozwe ibyo bakoze amazi atararenga inkombe.”
Ku itariki ya 6 Mata 1994, indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we w’u Burundi, Cyprien Ntaryamira yarasiwe mu kirere cy’umurwa mukuru Kigali. Iyo sanganya yabaye imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mezi atatu hirya no hino, yakozwe ku rwego rutari bwigere rubaho.
Tanga igitekerezo