
Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wakorega Radio na televiziyo One yaburiwe irengero muri Nyakanga 2019.
Abakoresha b’uyu munyamakuru batangaje ko bamubuze ubwo yari ku kazi ke ko gutara amakuru yakoreraga mu Karere ka Gicumbi (i Byumba) mu majyaruguru y’u Rwanda.
Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko ruri gukurikirana ibura ry’uyu munyamakuru.
Umunyamakuru Tuyishimire Constantin yabuze ku wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019. Umugore we bamaranye imyaka 8 Placidie Uwabasindi na Radio na TV1 batanze ikirego mu Rwego rw� Igihugu rw� Ubugenzacyaha (RIB) ko uyu munyamakuru yabuze. Uru rwego narwo rwatangaje ko ruri gukurikirana iki kirego.
Mu makuru yagiye atangazwa nyuma na bimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda yavuze ko Tuyishimire yaba yarahungiye muri Uganda anyuze ku Gisenyi (Rubavu) hagendewe aho yakorehereje telefoni ye bwa nyuma. Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Tuyishimire, ashobora kuba yarambutse umupaka akerekeza muri Uganda.
Byavuzwe ko yahungaga amadeni. KT Press yatangaje ko bivugwa ko uyu munyamakuru abereyemo 40,000 Rwf Dominique Habumugisha, akagira ideni ry� ibihumbi 300 afitiye Honore Ishimwe ukora kuri Radiyo Ishingiro ikorera mu karere ka Gicumbi n� irindi deni ry� ibihumbi 50 bivugwa ko abereyemo Alphonse Mihanga. yose hamwe akaba ibihumbi Frw 490.
Nyuma yo gutangaza ibyavuzwe haruguru, mu Gushyingo 2019 Bwiza.com yabagejejeho inkuru yavugaga ko Umunyamakuru Tuyishimire yagaragaye i Bujumbura yakubiswe yagizwe intere. Ntibyumvikanye neza uko uyu mugabo yaba ageze mu Burundi.
http://bwiza.com/?Bivugwa-ko-umunyamakuru-Constantin-Tuyishimire-wari-warabuze-yakubitiwe-mu
Ideni rituma umugabo ahunga!
Hagendewe ku buryo amafaranga akwirakwira kuva ku muntu umwe ajya ku wundi, biragoye ko umuntu wubatse urugo yakwihandagaza akavuga ko we nta deni ajya agira. Aramutse ahari, umwanditsi amubona nk’utari muri urwo ruhererekane rw’izo mpapuro abantu bemeranyije bagaha agaciro.
Tuyishimire aramutse yarahunze kubera ideni ry’amafaranga ibihumbi 490 agasiga umugore n’abana, mu Rwanda twagira impunzi nyinshi! Si we wa mbere yewe si n’uwanyuma ugize ideni, abandi bo ko badahunga? Umwanditsi aribaza niba Tuyishimire ari ikigwari kuri urwego rwego.
Umwanditsi akurikije ibyatangajwe n’ Umwanditsi mukuru wa TV1 Olivier Ngabirano wahamije ko Tuyishimire Constantin nta kibazo cyo mu kazi yari afite, bigaragaza ko no kwishyura byari kuzashoboka kuko yari asanzwe akora kandi abihemberwa.
Bwiza.com yanyuzwe manuma ku mpamvu zagiye zitangazwa ko zaba zaratumye uyu mugabo ahunga. Bigoranye, yavuganye n’umwe mu bakora bya hafi mu itangazamakuru ryo mu Karere ka Gicumbi itari butangaze amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, avuga ko Tuyishimire yaba yarazize umwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa w’umwe mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi tutari butangaze amazina.
Avuga ko Tuyishimire yashakaga kuzakora inkuru icukumbuye ku myitwarire y’uyu gitifu uvugwaho gutwara abagore b’abandi bagabo.
Uyu yagize ati " Twe nk’ababa mu mwuga w’itangazamakuru tuzi neza ko Tuyishimire ashobora kuba yarajujubijwe n’uriya gitifu kuko yari kuzamukoraho inkuru iva imuzingo ingeso ye yo gutwara abagore b’abandi."
Yakomeje abwira Bwiza.com ko hari n’undi munyamakuru ubizi wa kimwe mu binyamakuru byandikirwa kuri interineti mu Rwanda gusa akibaza impamvu atigeze atangaza iby’iyo nkuru.
Uyu na we bigaragara ko atinya kugira byinshi atangaza ku myitwarire y’uwo gitifu yavuze ko nta byinshi yatangariza Bwiza.com kuri iki kibazo.
Bwiza.com yijeje abakunzi bayo ko izakomeza gushakisha amakuru kuri iki kibazo.
Biramutse ari uko biri, ntibyaba ari ubwa mbere hagaragaye umunyabubasha mu Karere ka Gicumbi. Ibi byumvikanisha ko byashoboka ko Tuyishimire yaba yaragezweho n’ingaruka n’iyi migirire.
Kugeza ubu, ntihazwi aho uyu munyakamakuru aherereye hazwi n’umuryango we cyangwa inzego z’umutekano z’igihugu zifite mu nshingano zazo kurengera buri muturarwanda.
1 Ibitekerezo
habimana jean claude Kuwa 10/02/20
ni mukomereze aho ntimuzabe ibigwari nkabariya bose batinye gucukumbura ibyiyi nkuru gusa na nyirubwite yababwira mu mugiriye ibanga nundi wese mwabaza ntiyabima amakuru kuko twarababaye cyane kubona umuntu abura igihugu ntigikore reaction kandi twarabonye amazina yabari bafungiye Uganda igihugu cyibasaba mu mazina yabo kandi bamwe barabonetse.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo