![Héritier Luvumbu ashobora kwirukanwa ku butaka bw'u Rwanda](local/cache-vignettes/L803xH448/20240212_95257-6dadd.jpg)
Ikipe ya Rayon Sports ishobora gusesa amasezerano ifitanye n’umunye-Congo Héritier Luvumbu ndetse akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo kugaragaza ko ashyigikiye ibirego bishinja u Rwanda gukorera ubwicanyi abanye-Congo.
Luvumbu ni we wafunguye amazamu mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC ibitego 2-1.
Mu kwishimira icyo gitego yagaragaye yashyize intoki ebyiri muri nyiramivumbi yanapfutse umunwa we n’ikiganza.
Abanye-Congo barimo abakinnyi b’ikipe y’iki gihugu ndetse n’abaminisitiri bagize Guverinoma yacyo bamaze iminsi bakora ibimenyetso nk’icyo Héritier Luvumbu yakoze, mu rwego rwo kwamagana amahanga bashinja kuruca akarumira ku bwicanyi bavuga ko u Rwanda rukomeje gukorera abanye-Congo.
Congo Kinshasa imaze igihe ishinja u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23 umaze igihe mu ntambara n’Ingabo zayo, gusa u Rwanda ruhakana guha ubufasha ubwo ari bwo bwose uyu mutwe kuri ubu usumbirije umujyi wa Goma.
Nyuma y’imyitwarire Luvumbu yaraye agaragarije kuri Kigali Pele Stadium, Rayon Sports yahise itangira kotswa igitutu isabwa kugira ingamba imufatira.
Amakuru kuri ubu avuga ko iyi kipe yatangiye gutekereza uko yasesa amasezerano yari asigaranye, ndetse akanirukanwa ku butaka bw’u Rwanda.
Luvumbu mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, we yavuze ko icyo ashyize imbere ari uko u Rwanda na RDC byombi byabona amahoro.
6 Ibitekerezo
Karibuni Nehemiah Kuwa 12/02/24
Ibi byose ni ya gahunda yo gushaka guhungabanya Rayon Sports. Mbese kuko Luvumbu ari we ugaragara nk’Umukinnyi ufatika batangiye kumuhundagazaho ibirego ngo Rayon Sports bakomeze kuyica intege! Mwaretse kuvanga Politics na Sports koko?
Subiza ⇾aimable Kuwa 12/02/24
Ariko reka kuba nkumwana uta umutsima awubona ko uvugango ntibavange political na sipolo we yakiziki????
Subiza ⇾Cyiza switi cher Kuwa 12/02/24
Oya oya oya ahubwo nukugirango ikipe ikomeje
Subiza ⇾Kwitara neza
Nka
Rayon spor
Bayice intege
Kuko
Ruvumbu
Ariwe
Mukinnyi
Manahawe
Igihembo
Ukomeje kwigaragaza
Nokuga
ragaza
Rayon spor
Kuburyo
Bushimisije
Nonese
Babitangaje
Aruko
Reyon spor
Aruko
Itsinze polic
Ahubwo
Nibarebeko
Nubutaha
Azabikora
Nibabona abikoze
Ubugira
kabiri
Azabone
Kwirukanwa .
kabe gacye Kuwa 12/02/24
Ni bamwirukana birateza ikibazo
Subiza ⇾Cyiza switi cher Kuwa 12/02/24
Abafana
Subiza ⇾Ba
Reyo
Twara
Ye
Neza.
Cyiza switi cher Kuwa 12/02/24
Juriye
Subiza ⇾Mete
Uwayezu
J Fidere
Oye oye
Oyeeeee
UWIZEYIMANA JEAN Kuwa 12/02/24
Hari igihe LUVUMBU yaba yabikoreye ubushake kugira ngo atandukane na RAYON kuko yari yabwiye Rayon ko yabonye ikipe hanze arko Rayon iramwangira ivuga ko azagenda mu kwa gandatu amazerano ye arangiye birasaba ubuyobozi bwa Rayon kudahubukira gufata icyemezo
Subiza ⇾Mparambo Kuwa 12/02/24
Nibirukane umushenzi
Subiza ⇾Tanga igitekerezo