
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye , umurenge wa Huye akagali ka Rukira baravuga ko bafite ubwoba bw’amapoto y’ibiti acishwaho insinga z’amashanyarazi yamaze kwangirika bityo bakaba bavuga ko bishobora guteza impanuka.
Imyinshi mu midugudu yo muri uyu murenge,harimo iyahawe umuriro mu myaka ya cyera hakoreshejwe amapoto y’ibiti mu buryo butemewe bityo bikaba byaramaze kumungwa maze insinga zikagwa mu mirima y’abaturage.
Impungenge zitangwa n’abaturage, by’umwihariko zituruka ku mvura ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu aho ngo ibateye impungenge ko ibiti byose bishobora guhanuka maze bigateza impanuka no kubura k’umuriro muri utwo duce.Baboneraho gusaba REG kubaha andi mapoto asimbuzwa ayo y’ibiti byamaze kumungwa.
Ikigo gishinzwe gutanga amashanyarazi REG ,gitangaza ko icyo kibazo ikizi ndetse ko hamaze kubarurwa amapoto 100 agomba gusimbuzwa mu gihe cya vuba gishoboka mu Mirenge ya Mbazi, Ngoma, Huye, Tumba na Mukura.
Tanga igitekerezo