![Iran yateguje Israel n'Amerika intambara k'uburasirazuba bwo hagati bwose](local/cache-vignettes/L800xH450/amir-036b2.jpg)
Leta ya Iran yeruriye Igihugu cya Isiraheli ikibwira guhagarika intambara kuri HAMAS bitaba ibyo muri kariya gace k’Uburasirazuba bwo hagati hakarota intambara karundura.Iran kandi yavuze ko uyu muburo unareba igihugu cya Amerika gikomeje gutanga inkunga kuri Isiraheli.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran, Amir-Abdollahian mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Tehran muri Iran ku wa 22 Ukwakira 2023.
Amir-Abdollahian yavuze ko imyitwarire ya Isiraheli kuri HAMAS na Palestine muri iyi minsi ikwiye guhagarikwa kuko bigaragara ko icyo gihugu gikomeje guhitana abantu benshi barimo n’abasivile mu byo cyita kwihorera kuri HAMAS.
Minisitiri Amir-Abdollahian yagize ati “ Ndabwira Amerika n’igikoresho cyayo Isiraheli ko niba badahagaritse vuba na bwangu amabi bari gukorera ikiremwamuntu n’ihonyabwoko bari gukorera muri Gaza, bitegure ingaruka z’ibintu bishobora kubabaho mu gihe icyo ari cyo cyose.”
Akomeza agira ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko ibintu bishobora no kuba bibi mu karere kose. Ingaruka zizaba ari mbi cyane, kandi zizagera kuri buri wese mu bakomeje kwenyegeza intambara.”
Amir-Abdollahian yashimangiye kandi ko iriya ntambara iri mu burasirazuba bwo hagati igaragara nk’ikorwa n’Igihugu cya Israel ariko ukuri akaba ari uko “Inkunga y’intwaro Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje guha Isiraheli ni ikimenyetso ko Amerika ari yo iri kurwana iyi ntambara. Intambara iva hanze igakorwa na Amerika mu izina rya Israel.”
Iran itangaje ibi mu gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika nazo zitangaza ko iriya ntambara ya Isiraheli na HAMAS ishobora kwaguka ikaba yafata kariya karere kose, byagarutsweho n’umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken we wavuze mu mpera z’icyumweru twasoje ko “Niba imitwe yitwaje intwaro nka Hezbollah ikomeje kwiyunga kuri HAMAS, Amerika izakora ibishoboka byose ikarinda umutekano w’abaturage ba Isiraheli na Amerika.”
Izi mpande zombi zitangaje ibi mu gihe amakuru kuri ubu aturuka muri Isiraheli avuga ko icyo gihugu cyatangiye no kurasa ku gihugu cya Siriya, mu ijoro ryo ku cyumweru cyo ku wa 22 Ukwakira 2023 ibisasu bya Roketi bibiri byarashwe na Isiraheli ku bibuga by’indege bya Siriya birimo n’icya Damascus.
Isiraheli kandi yanatangaje ko Iran niyibeshya gato ikemerera umutwe wa Hezbollah gutera uturutse mu Majyaruguru ko bizazanira abashehe bose bo muri Iran guhanagurwa ku ikarita y’isi.
Ku rundi ruhande ariko Isiraheli yo nta gahunda yo guhagarika intambara ifite, ndetse kuri ubu bakomeje imyiteguro yo kugaba igitero cyo ku butaka.
Kugeza ubu iyi ntambara imaze guhitana ubuzima bw’Abanyapalestine 4600 ndetse n’abantu 1400 ku ruhande rwa Isiraheli.
Tanga igitekerezo