Guverinoma ya Isiraheli yatanze gasopo ku gihugu cya Iran igihamiriza ku ikosa rimwe umutwe wa Hezbollah uzakora rizahita rituma Iran ijya mu kaga gakomeye cyane ndetse abayobozi b’iby’Idini bo muri Iran bakazahita bahanagurwa ku isi.
Isiraheli yagereranyije igihugu cya Iran nk’umutwe w’inzoka ku baterabwoba ba Hezbollah, ivuga ko Hezbollah n’iyibeshya ikabatera bizazanira akaga Iran yose ikisanga ibaye nka Gaza kuko ari yo itera inkunga uriya mutwe wa Hezbollah.
Uwitwa Nir Barkat, ni Minisitiri w’ubukungu wa Isiraheli, niwe wavuze aya magambo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya The Sun, aho yavuze ko mu rwego rwo guhangamura Hezbollah, guverinoma ye yiteguye gukubita umutwe w’inzoka ari wo gihugu cya Iran.
Ati “Niba Hezbollah ifatanije na Hamas, bariya baterabwoba bo muri Libani bakaramuka bateye Isiraheli, twe tuzakubita umutwe w’inzoka. Bariya bashehe b’i Tehran (ni muri Iran) bazahanagurwa ku ikarita y’ isi. Ntabwo tuzihorera gusa, ahubwo tuzajya ku mutwe w’inzoka, ari wo Irani.”
Barkat yahamije ko ubutumwa Isiraheli igenera abanzi bayo bose busobanutse abasaba “Kurebera ku biri kubera muri Gaza, nabo ni kuriya bizabagendekera nibaramuka baduteye.”
Isiraheli itangaje ibi mu gihe hari amakuru avuga ko umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Libani waba uri kwitegura kugaba igitero mu majyaruguru ya Isiraheli mu rwego rwo gutera inkunga HAMAS yo muri Gaza ho mu majyepfo ya Isaraheli maze intambara igaturuka ku mpande zose z’icyo gihugu.
Hezbollah bisanzwe bizwi ko ishyigikirwa n’igihugu cya Irani akaba ari nayo mpamvu Isiraheli yaburiye abategetsi ba Irani ngo bakumire Hezbollah itazabakururira amajoro mabi. Barkat ati “Niyibeshya (Hezbollah) bariya ba shehe tuzabahanagura ku ikarita y’isi”
Minisitiri Barkat yongeyeho ko kandi na Libani itazihanganirwa n’iramuka yemeye ko ubutaka bwayo bunyurwaho na Hezbollah, uyu muburo utanzwe mu gihe Isiraheli igikomeje intambara kuri HAMAS mu bitero by’indege bikomeje kwisuka kuri Gaza ku nyubako zose zikekwaho ko zaba zihishemo abo mu mutwe wa HAMAS.
Ibyo Isiraheli ivuga ko bikiri bike kuko iri ibiharurira inzira igitero karundura cyo guhanagura HAMAS cyo kizakorwa n’abasirikare barwanira ku butaka kuri ubu bari ku mupaka wa Isiraheli na Gaza aharunze n’ibitwaro by’intambara byinshi.
Hagati aho ariko ku rundi ruhande amakamyo y’imfashanyo yo gufasha abatuye muri Gaza bagizweho ingaruka na biriya bitero kuva ku wa 21 Ukwakira 2023 yatangiye kugera muri iriya Ntara anyuze mu Misiri mu gace ka Sinai. Abayobozi b’isi barimo na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak bagasaba Isiraheli kwirinda gushyira mu kaga ubuzima bw’abasivile.
1 Ibitekerezo
kamanzi Kuwa 23/10/23
Israel ifite ubushobozi bwo gutsinda Hezbollah na Iran iyitera inkunga.Israel ishobora gukoresha atomic bombs.Nizo ntwaro zonyine zanesha Iran.Igitangaje kuli ibi bihugu,nuko byombi bivuga ko imana ibishyigikiye mu ntambara.Nyamara imana ibuza abantu kurwana,ikabasaba ahubwo gukunda abanzi babo.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo