Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Gashyantare 2024 i Sake, mu gace ka Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibisasu bibiri bivugwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23, byibasiye imodoka ibyiri za SADC ziri mu bwoko bw’ibifaru.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru afrik-info.cd, kivuga ko mu masaha ya saa 11h30 za mu gitondo, aribwo ibyo bifaru bibiri bya SADC byo mu gice cy’Ingabo za Tanzaniya , zaguyeho ibibombe bibiri maze abasirikare bari bazegereye bakwira imishwaro.
Bivugwa ko izi ngabo zari zagiye kuneka mu mujyi wa Sake, maze abarwanyi ba M23 bari baherereye i Kiuli, hafi ya antene babatera imbone maze ngo niko guhita babakubita amakompora abiri amaguru bayabangira ingata.Raporo y’agateganyo yerekana ko abantu babiri bo ku ruhande rwa Tanzania bakomeretse.
Kugeza ubu ntabwo M23 iragira icyo ivuga ku by’ibi bisasu bibiri byatewe kuri izi modoka.
Hari hashize ukwezi, abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo mu ngabo za SADC, bahitanywe n’Igisasu cyatewe mu birindiro byabo i Mubambiro, hafi y’umujyi wa Goma.Gusa ntabwo hamenyekanye aho cyaturutse kuko impande zombi(FARDC&) zitanye bamwana.
Tanga igitekerezo