Umwami w’Abami, Constantine I, waje guhabwa izina ry’umwami rya Costantine the Great yayoboye Ubwami bw’Abami bw’Abaromani mu kinyejena cya gatatu, avugwa cyane mu mateka ya Gikristu nk’umwami wa mbere mu bami ba Roma waje kubatizwa akemera amahame ye Gikiristu, uyu kandi anafatwa nk’uwagize uruhare rukomeye mu guhindura Roma abantu benshi bazi ubu nk’icyicaro gikomeye cy’ubukiristu mu Isi. Constantine kuri ubu yibukwa cyane nk’urugero rwiza rw’ingabo y’ubwami bw’Abaromani.
Amateka ya Constantine n’uko yaje kugira Roma umurwa w’ubukristu mu Isi
Amazina ye yose ni Flavius Valerius Constantinus, yavutse ku wa 27 Gashyantare 280 avukira in Naissus, Moesia kuri ubu ni mu gihugu cya Serbia, Ni umuhungu w’umukoresha w’ikoro mu bwami bw’Abaromani witwaga Constantius I Chlorus n’umugore w’inshoreke witwaga Helena.
Mu mwaka wa 293, Se wa Constanine wari umukoresha w’ikoro mu bwami bw’Abaromani yaje guhindurirwa inshingano ashingwa gukorera mu ngoro y’umwami Maximian. Iki gihe Constantine yasigaranye na nyina Helena mu gihe kigera ku myaka 7. Muri iki gihe se wa Constantine yari yarakunzwe n’umwami Maximian cyane, ku buryo yaje no kumusaba ko Costantine ashingiranwa n’umukobwa we.
Mu mwaka wa 289, Constantine wari umaze kuba ingimbi yaje gutandukana na nyina asanga se i Bwami, ari naho yahise ashingiranwa n’umukobwa w’umwami w’abami Constantine witwaga Fausta. Gushyingiranwa na Fausta kuri Constantine byamubereye irembo rikomeye rwo kuba umwe mu bavuga rikijyana mu bwami bw’Abaromani. Kuko kuva icyo gihe yatangiye guhabwa imyanya ikomeye y’ubuyobozi akiri muto.
Mu mwaka wa 300, Constantine yagizwe umucamanza mukuru mu rukiko rwa Nicodemia mu burasirazuba (muri ubu ni ahitwa I ?zmit) muri Turukiya. Iki gihe Constantine yahise ategura ibitero mu mpugu nto zari zaragomeye Abaromani, ku isonga hari ubwami bwa Misiri bwo mu majyaruguru ya Afurika.
Mu mwaka wa 303, ubwo Constantine yari umucamanza mu rukiko rukuru rwa Roma y’iburasirazuba yategekwaga na Diocletian, yaje kujya yakira ibirego by’abantu bashinjwa gusenga Imana yo mu ijuru, iki kikaba cyari icyaha gihanishwa gucibwa umutwe.
N’ubwo byari bimeze bitya ariko ubukirisitu bwakomezaga kwaguka umunsi ku munsi mu bwami bw’Abaromani.
Mu mwaka wa 305 haje kuba inama idasanzwe yahuje Umwami w’abami wa Roma y’Iburasirazuba Diocletian na Maximian wayoboraga ubwami bw’abami bwa Roma bw’Iburengerazuba. Imwe mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama harimo guha ubushobozi bwo guhagararirwa n’abakozi babo b’indashyikirwa, Maximian agahagararirwa na Constantius (se wa Constantine) naho Diocletian agahagararirwa na Galerius.
Constantius yaje gusaba umwami Maximian ko umwanya wo kumuhagararira igihe adahari yawuha umuhungu we Constantine arabyemera.
Constantine yakomeje kwigarurira icyizere cy’umwami Maximian, ku buryo byatumye atona cyane. Gukundwa n’umwami kwa Constantine byatumye agirirwa ishyari n’umuhungu wa Maximian witwaga Maxentius wari uteganijwe ko azamusimbura. Ibi byatumye Maxintius agerageza kugambanira Constantine ngo yicwe. Mu mwaka wa 306 Se wa Constantine yaje gupfa , biba ngombwa ko umwanya yari afite i bwami uha bw’umuhungu we. Iki gihe Maxintius yagerageje kwicisha Constantine gusa ntiyabigeraho. Umwami Maximian yahise atanga itegeko ryo kwica umuhungu we Maxentius wari wagerageje kwica Constantine[Kwica umuyobozi mukuru mu bwami bwa Roma]
Mu mwaka wa 307 , umwami Maximlian yaje gupfa, hemezwa Constantine wari umukwe we ko ariwe ugomba kwima ingoma. Ubutegetsi bwa Constantine bwaje kurangwa n’ibitero y’ingabo yiyoboreraga we ubwe ku bihugu byose byari byaranze kuyoboka Abaromani.
Constantine akimara kuba umwami yahise akuraho ibihano byahabwaga aba Kiristu. Kuva ubwo atangira kuba inshuti nabo ndetse akajya akunda kuganira nabo ku myemerere yabo mishya itari isanzwe imenyerewe mu Baromani.
Constantine yakomeje gukurikira inyigisho z’abakristu ari nako ahura n’abayobozi babo kenshi kugeza ubwo abasabye kubatizwa nawe akinjira mu muryango w’Imana nkuko bivugwa.
Mu mwaka 337 ubwo ubuzima bwe bwari buri mu marembera umwe mu bihayimana witwaga Eusebius wayoboraga urusengero rwa Nicomedia yaje kumubatiza umubatizo utaravuzweho rumwe. Ubusanzwe aba Kristu ba Mbere babatizaga mu mazi menshi, Gusa kubera ubuhangange n’igitinyiro umwami w’abami w’abaromani yagiraga byasabye ngombwa ko bamubatiza mu buryo budasanzwe, aho bafashe amazi make bamusuka mu ruhanga , bahita bafata umwambaro bamuhanaguraho ya Mazi amenetse.Kugeza uyu munsi ubu buryo bw’umubatizo mushya uracyakoreshwa mu madini n’amatorero amwe namwe.
Kuva iki gihe Constantine yaje gukomeza kuba umu Kristu ukomeye cyane, umwami w’igihangange n’umugaba w’ingabo utazibagirana mu mateka ya Muntu imyaka ibihumbi n’ibihumbagiza.
Constantine yaje gupfa ku tariki ya 22 Gicurasi mu mwaka 337 mu gace ka, Ancyrona kuri ubu gaherereye ahitwa ?zmit muri Turukiya.
3 Ibitekerezo
erneste Kuwa 26/08/20
Constantin icyo azwiho, twabirebera mu mashusho abiri atandukanye. iya mbere ni uguhesha intsinzi ingoma ya Roma mu rugamba yari imaze igihe irimo irwanya ubukristo binyuriye mu gutsemba ababukwirakwiza aho Roma yategekaga hose,ibyo bari barananiwe kugeraho bakoresheje inkota babigezwaho na Constintin wahuje ubukristo n’ubupagani ariyo dini ya Roma ari nabyo byaje kubyara idini ihuriweho n’izo mpande zombi, icyo yakoze yari azi neza ko aribwo buryo bwo gutsinda ubukristo kuko cyaricyo gihe cyo guhindura ubukristo bukagira imigenzereze ya gipagani nko gusenga ibishushanyo,kwiyambaza abapfuye babita abatagatifu(guterekera kwiyoberanije) n’ibindi.
Subiza ⇾iya kabiri itazibagirana ku bakristo b’ukuri n’uburyo ariwe wabaye igikoresho cy’umwanzi w’Imana n’abantu bayo mu kuzana iyobokamana riyobya abantu rikemerwa mw’isi yose ko ari ryiza, rikubahwa n’abakomeye, rikayobora za politike z’ibihugu rikabigiramo ijambo rikomeye. abatazi iyo biva n’iyo bijya bakariyoboka nta buryarya bazi ko ari ryo rembo ribageza ku Mana kandi mu by’ukuri ari irembo riganisha ku irimbukiro.
niyonkuru Kuwa 20/05/21
Birakomeye nugusenga tugasaba imana uduhe ukuri
Subiza ⇾nshimyimana jean Kuwa 29/01/23
Umubatizo wa constantine wari wemewe ku MANA?
Subiza ⇾Tanga igitekerezo