Nyuma y’uko imirimo yo gutunganya imihanda ya Gishwati imaze igihe ikorwa, igenda igana ku musozo, abo mu karere ka Nyabihu baravuga imyato Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ni mu gihe Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko n’ubwo imirimo yo gutunganya iyi mihanda itararangira ariko iri kugana ku musozo kuko igeze ku kigero cya 80%.
Ni imihanda itandatu iri mu byerekezo bitandukanye, ifite uburebure bw’ibilometero 93, yubatswe mu buryo bwa kaburimbo y’icyiciro cya kabiri, izafasha abahinzi n’aborozi baturiye inzuri za Gishwati kugeza umusaruro ku isoko.
Ibi aba baturage bo muri aka karere babitangarije itangazamakuru rya Bwiza, bavuga ko imihanda bahawe muri Gishwati yabavanye mu bwigunge bari bamazemo imyaka myinshi.
Mureshyankano Jeniffer, ni umuhinzi wo mu murenge wa Bigogwe, akagari ka Arusha we na bagenzi be bavuga ko umuhanda bahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wabavunye amaguru.
Ati “Twajyaga guhaha bikaduba kugenda twikoreye imitwaro ku mutwe none dutega moto, ikindi iyi mihanda yadufashije nuko imyaka yacu igera ku isoko byoroshye kuko imodoka ziza kuyipakirira ku mirima yacu.”
Akomeza avuga ko kuri ubu babasha kugenda no mu bihe by’imvura, kandi mbere byarabagoraga, kuko na moto zitemeraga kubatwara.
Ntambara Epimaque utuye mu kagari ka Rega, akora akazi ko gutwara abantu kuri moto ati “Mbere moto twazigendagaho tuzisunika kuko umuhanda wari mubi, none Muzehe yaduhaye kaburimbo haba nyabagendwa, mu mutubwirire ko tuzamutora.”
Akomeza avuga ko umuhanda utarakorwa wabatezaga ibihombo, kuko moto zahoraga mu igaraje.
Bizimana nawe utwwara abantu kuri moto mu I santere ya Arusha ati “Mbere umuntu yatwaraga moto agakubita umugenzi hasi, none kuri ubu byabaye uburyohe. Mutubwirire ubuyobozi ko ahubwo uyu muhanda badufasha bakawucanira kuko usigaye ubamo abanyarugomo bikinga mu mwijima.”
Habanabakize Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko ibyifuzo by’abaturage birimo kubahirizwa kuko bizeye ko umuhanda umaze imyaka ukorwa kuri ubu ugeze ku kigero cya 80%.
Ati “Ikorwa ry’imihanda ya Gishwati bihamya kubahiriza ibyifuzo vy’abaturage, imuhanda igeze ku kigero cya 80%, aho 30% byayo byamaze gushyirwamo kaburimbo ikazafasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku isoko kandi boroherwe n’ibyo bashoraga mu mirimo yabo ya buri munsi.”
Habanabakize avuga ko barimo gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo kurangiza iyi mihanda, kugira ngo abaturage bave mu gihirahiro.
Mu mbogamizi zatumye imihanda ya Gishwati itarangira vuba ikaba imaze imyaka isaga ine ikorwa havugwamo imihindagurike y’ikirere yateraga imvura, bikagorana gukora.
Iyi mihanda iri gukorwa Umukuru w’Igihugu yayemereye abaturiye Gishwati muri 2018.
Tanga igitekerezo