Umunyemari Colonel (Rtd) Dennis Karera, nyir’inyubako ya Kigali Heights, ahangayikishijwe n’abize muri kaminuza mu byiciro bibanza badashobora kwandika amabaruwa asaba akazi.
Izi mpungenge yazigaragarije mu nama y’igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa 27 Gashyantare 2023, abaza Minisitiri w’uburezi, Dr Uwamariya Valentine uko biba byagenze ngo ireme ry’uburezi ribure no muri kaminuza.
Yagize ati: "Haracyari ikibazo hano, nkeka ko bagenzi banjye bakizi. Mu bantu 10 duha interview zo gukora akazi runaka kandi bafite za degrees, degrees z’ino aha sinzi uko ziteye, ariko abantu bafite degrees ntabwo bazi kwandika inzandiko zisaba akazi. Ku bantu 10 bagusaba akazi, hanyuramo nk’umwe, na we aba ari muri za 60%.”
Karera yakomeje abaza aho ireme ry’uburezi ryagiye ku buryo bigera n’aho umuntu warangije icyiciro gihanitse cya kaminuza (master’s) ananirwa gusubiza ikibazo abajijwe ku ngingo runaka.
Yagize ati: “Ndibaza quality ya education yagiye hehe? Twakora iki kugira ngo abantu bafite degrees zibanza, yewe n’abafite master’s degrees! Iyo umwicaje ahantu, ukamuha urupapuro n’ikaramu, ukamuha na topic yewe, uti ‘Subiza iki kibazo’, Babura ibyo bandika.”
Minisitiri Uwamariya, yasubije Karera ko koko ikibazo cy’ireme ry’uburezi gihari, ariko ko kitari muri bose. Ati: “Ntirihari ku kigero gishimishije, ari na yo mpamvu mu rwego rw’uburezi bisaba byinshi mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakora muri urwo rwego, cyane cyane duhereye kuri mwarimu, kubashyiriraho aho bakorera hujuje ibisabwa, kubashyiriraho imfashanyigisho n’integanyanyigisho zihagije ariko noneho n’uruhare rw’abikorera.”
Minisitiri Uwamariya yasobanuye ko mu rwego rwo kongerera ubushobozi abarimu, Leta yashyizeho gahunda yo kwishyurira abiga mu nderabarezi (TTCs) 50% by’amafaranga y’ishuri, kandi amahirwe yo kwigamo agahabwa abagize amanota meza, kimwe no kwishyurira abiga mu ishami ry’uburezi muri kaminuza ya Leta.
Uyu muyobozi yasobanuye ko ireme ry’uburezi ritari ku rwego rushimishije ryatewe ahanini no kuba za TTCs na kaminuza nderabarezi zarakiraga abagize amanota make. Ati: “Hari igihe cyageze, abantu bakumva uwiga uburezi ari uwabonye amanota make. Ari cyo cyagiye kigira n’ingaruka ku burezi dufite uyu munsi, ari na cyo kituvuna.”
Tanga igitekerezo