![Ibihugu bikomeye bikomeje kotsa igitutu RDC](local/cache-vignettes/L1000xH591/af5117e6-1e3f-47a1-9568-c7aa6f481315-4eff6.jpg)
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kotswa igitutu n’ibihugu by’ibihangange ngo yemere imishyikirano, nk’umuti w’intambara ikomeje kubera mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Ni intambara Ingabo za Congo zikomeje kurwana n’umutwe wa M23, nyuma y’uko Kinshasa irahiye ko itazigera igirana ibiganiro n’uyu mutwe yahisemo kugerageza kwirukana yifashishije ingufu za gisirikare.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yaburiye RDC ko ingufu za gisirikare zitazigera zikemura amakimbirane ifitanye n’uriya mutwe w’inyeshyamba.
U Bubiligi bwavuze ko "igisubizo cy’amakimbirane yose, uko yaba ameze kose ntikigomba na rimwe kuba icya gisirikare. Ni ngombwa ko ingufu za dipolomasi biciye mu murongo w’ibigabiro byo ku rwego rw’akarere zisubukurwa, hanyuma abo bireba bakagirana ibiganiro byubaka bagendeye ku mbaraga zikomeje gushyirwamo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika".
Iki gihugu kandi cyasabye ko imirwano ikomeje kujya mbere mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihagarara, nyuma yo gutuma ababarirwa muri miliyoni 2.5 bava mu byabo.
Ikindi gihugu cyasabye RDC kujya mu biganiro ni u Bwongereza bwavuze ko bwiteguye "gushyigikira impande zihanganye kugira ngo zijye mu biganiro" mbere yo gusaba ko ibiganiro bya Nairobi na Luanda bisubukurwa mu rwego rwo kureba ko amahoro yaboneka.
Ibi bihugu byiyongereye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa na Israel biheruka gusaba Kinshasa kwemera kuva ku izima.
3 Ibitekerezo
Tereza Mahani Kuwa 10/02/24
RDC n’urwanda bagomba kureba uko bumvikana naho Ibyo byo kubeshya beshya ntacyo bimaze urugero ubwongereza bwatanze inkunga murwanda rubeshya ko arayo gufasha impunzi rwendaga kuzana murwanda ariya mafaranga nayobahaye urwanda ngo Rushore muntambara Kongo nijya mumishyikurano UK uzasanga yaje ari umuhuz😀😃😙😠😠😡😎👽🖕
Subiza ⇾yuhi Kuwa 10/02/24
Ariko Congo yasuzugurika koko,ngonije mumishikirano ninyeshyamba,gutese,ubuse kobatabibwira Sudan,cg Ethiopia? Kuki badashikirana na arishababu? FARDC nibamenemo umuriro kugeza kutsinzi
Subiza ⇾Kuwa 11/02/24
Ariko rero mbambona byaba byiza congo igiye mubiganiro na m23 kugirango Wenda amahoro aboneke mugihugu cyabo pe uuhhhm
Subiza ⇾Tanga igitekerezo