![Ibyihebe byarituye inkambi ya Koulikouro abagera kuri 30 bahasiga ubuzima](local/cache-vignettes/L977xH495/capturekkk-1e0b2.jpg)
Inkambi ya gisirikare ya Koulikouro, iherereye nko mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bamako yerekeza ku mupaka wa Mauritania, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abarenga 30.
Ingabo zabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, gusa nta mubare wanyawo zatangaje w’abantu bapfuye, ariko amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri mirongo itatu.
Igisirikare cyavuze ko mu kugaba iki gitero hakoreshejwe, ibimodoka bikaze, n’ibitero bizwi nka kamikaze.
Kugeza ubu akaba nta mutwe wari wigamba iki gitero, gusa iki gihugu kikaba gisanzwe kibarizwamo imitwe y’iterabwoba itandukanye nka Al Qaeda na Islamic State.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo