![Ibyo kwa Zari imbwa zabirwaniyemo , Shakib yivumbuye yisubirira i Bugande](local/cache-vignettes/L1000xH553/zariwedding-1696241165_copy_1024x566_1-964a1.jpg)
Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Zari n’umugabo we Shakib Lutaaya nyuma y’uko hasohotse amashusho y’uyu mugore arikumwe na Diamond Platinumz bafatanye agatoki ku andi mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Aya mashusho yateje ikibazo hagati ya Zari na Shakib ndetse byanavuyemo gutuma batandukana by’igihe gito.Bivugwa ko uyu mugabo yaba yanivumbuye akaba yisubiriye i Bugande aho avuka.
Mu Kiganiro Zari yagiranye n’umunyamakuru Millard Ayo ku ya 25 Gashyantare, yemeje amakuru yo gutandukana kwe na Lutaaya avuga ko yagerageje no kumusaba imbabazi ariko akabyanga.
Zari avuga ko aya mashusho yagaragayemo ari kumwe na Diamond nta kindi yari ahatse usibye kuba yaramufashaga kumenyekanisha indirimbo ye yise ’Mapozi’ yashakaga ko igera kure.
Hagataho, uyu mubyeyi w’abana batanu,harimo babiri yabyaranye n’uyu muhanzi ,avuga ko amakimbirane ye n’uyu mugabo urebye yatangiye mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize ahubwo ari urwitwazo yashakaga.
Aba bombi bari bamaze amezi ane gusa bashyingiranwe nk’umugabo n’umugore.Icyo gihe Zari yavugaga ko Imana yamuhaye umugabo w’inzozi ze bazibanira ibihe byose akamuhoza amarira yose yarize.
Gusa ku rundi ruhande, bivugwa ko uyu Shakib yaba yariboneye irindi hoho ry’umukobwa w’umunyarwandakazi yaba ari mu rukundo nawe ,gusa biracyari mu bihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.
Aya mashusho kandi bivugwa ko yaba yaratumye Diamond atandukana n’umukunzi we Zuchu.Ni nyuma y’uko uyu muhanzikazi nawe aherutse gutangaza ko atakiri mu rukundo n’uyu muhanzi.
Amakuru avuga ko Diamond aherutse gusabira imbazi Zuchu ku rubyiniro I Zanzibar amusaba ko bakongera gusubirana ariko akanga.
Tanga igitekerezo