
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini bya leta n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyahakanye amakuru avuga ko hari amashuri 54 yahagaritswe cyemeza ko ayo makuru yumviswe nabi kandi kizeza abaturage ko amashuri avugwa agikora.
Vianney Augustine Kavutse, umuyobozi w’ishami ry’uburezi bw’ibanze n’ubuziranenge bwa TVET muri NESA, yashimangiye ko gukora igenzura ari kimwe mu bigize inshingano zabo. Yagaragaje ko mu mwaka w’amashuri ushize, hasuzumwe amashuri 54 avugwa kandi ahabwa ibyifuzo byafasha kuzamura ireme ry’uburezi batanga, ariko ntiyahagarikwa.
Ati: “Amashuri yigenga mu Rwanda yemerewe gukora. Kugirango bavugurure ibyemezo byabo, NESA ikora ubugenzuzi. Ikurikije ibyo yabonye, amashuri yakira ibyifuzo by’impinduka zikenewe. Ibi bituma amashuri akomeza gukora mu gihe akemura ibyasabwe kunozwa ”.
Ibi Kavutse yabitangaje mu kiganiro n’ikinyamakuru The New Times, aho yasobanuye ko amashuri agomba guhabwa ibyemezo ku bihe bitandukanye nk’umwaka umwe cyangwa itatu, bitewe n’imikorere, n’ibindi.
Yagaragaje ko nk’urugero, niba ishuri ritanga ubudozi nk’ishami kandi ubugenzuzi bukagaragaza ko mu mashini 50, 20 gusa ari zo zikora, bagomba guhabwa icyemezo cy’igihe gito, nk’umwaka umwe, kugira ngo babone imashini nshya bitabaye ngombwa gufunga ishuri cyangwa guhagarika ishuri.
Byongeye kandi, yashimangiye ko ubugenzuzi burimo ibyiciro byinshi, birimo ibikorwa remezo n’ibikoresho, n’ibindi. Mu gihe ishuri ryananiwe gukurikiza ibyifuzo, ishami runaka rishobora guhagarikwa, hanyuma abanyeshuri bakimurirwa mu mashuri yandi.
Kavutse, yongeyeho ko ku bijyanye n’amashuri ya Leta, ari ngombwa kumenya ko badakurikiza inzira nk’iyo mu kwemererwa gukora. Nyamara, ubugenzuzi burakorwa. Mu gihe hakenewe impinduka runaka, itsinda ry’ubugenzuzi rivugana n’inzego zibishinzwe, nk’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), bitewe n’icyiciro cy’ishuri, kandi itsinda rikomeza gukora ubugenzuzi haba mu bigo byigenga ndetse n’ibya Leta.
Hagati aho, mu gihugu hose, abanyeshuri batangiye umwaka mushya w’amasomo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Nzeri. Igihembwe cya mbere kizaba gifite ibyumweru 13, kandi buri gihembwe mu bisigaye kizagire ibyumweru 12.
Tanga igitekerezo