
Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba Gen Muhoozi Kainerugaba yarashoboye kunga u Rwanda na Uganda ari uko hari abashobora kuba barabimufashijemo, barimo na se umubyara, Yoweri Kaguta Museveni.
Kuva mu ntangiriro za 2022 ni bwo umubano wongeye kuba mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda, nyuma y’imyaka ibarirwa muri ine ibihugu byombi byari bimaze bidacana uwaka.
Ni umwuka mubi wari waragejeje ibihugu ku gufunga imipaka ibihuza.
Mu byo u Rwanda rwagaragaza nk’intandaro y’uyu mwuka mubi harimo kuba hari abaturage barwo bari bamaze igihe bakorerwa ihohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda zabashinjaga kuba intasi; ikindi ubutegetsi bwa Uganda bukaba bwarashinjwaga gukorana n’imwe mu mitwe yitwaje intwaro igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda wasubiye mu buryo nyuma y’ingendo zitandukanye Gen Muhoozi Kainerugaba yagiriye mu Rwanda kuva mu ntangiriro za 2022.
Uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba umujyanama we mukuru ku bikorwa byihariye, yashoboye kunga u Rwanda na Uganda mu gihe abakuru b’ibihugu by’akarere bari baragerageje gucubya umwuka mubi w’ibihugu byombi ariko bikananirana.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro aheruka kugirana na Jeune Afrique, yabajijwe impamvu Gen Muhoozi Kainerugaba ari we wenyine washoboye kumwumvisha ko ari ngombwa kwiyunga n’abanya-Uganda.
Umukuru w’Igihugu yasubije agira ati: "Rwose abantu ku giti cyabo ni ingenzi, by’umwihariko ku nshingano zo ku rwego nk’uru. Ibyo bakora, uko babikora byose ni ingenzi."
Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande nta mpamvu yo kurenza ingohe abashobora kugaragara gake ariko bakagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo batangira inyuma y’amarido, ari na rwo rufasha ba bantu ku giti cyabo kugera ku musaruro.
Perezida Kagame yavuze ko ari byo ko Gen Muhoozi yashoboye gucubya umubano mubi w’u Rwanda na Uganda, gusa akaba afite abandi babimufashijemo.
Ati: "Niba Gen Muhoozi yarageze ku musaruro, ni ku ruhande rumwe kubera ko ku ruhande rwacu twakoze ibyo twasabwaga tubifashijwemo n’abafatanyabikorwa bacu. Ndetse ni ukubera ko na we yafashijwe na bamwe nanatekereza ko harimo na se umubyara."
"Birashoboka ko ibyo se atashoboraga kwerura ngo ambwire yabinyujije mu muhungu we. Birashoboka. Icy’ingenzi ni umusaruro [wabonetse]."
Tanga igitekerezo