![Igisubizo cya P. Kagame ku wamubajije niba abona akwiriye kongera gutorwa](local/cache-vignettes/L1000xH722/ggigimzwaaay2yb-bb66a.jpg)
Perezida Paul Kagame yatangaje ko amatora ari yo azagena niba koko ari we mukandida ukwiriye gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda, agaragaza ko byaba byiza abantu bayategereje.
Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Eleni Giokos wa CNN.
Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yabajijwe niba abona afite icyizere cyo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka, undi amusubiza ko ibizava muri ayo matora ari byo bizaca impaka.
Ati: "Amatora abereyeho abaturage ngo bahitemo ababikwiriye bujuje ibisabwa, tuzareba...ibikorwa ni byo bizivugira".
Ku wa 15 Nyakanga uyu mwaka ni bwo Abanyarwanda bazatora Umukuru w’Igihugu, mu matora azakomatanywa n’ay’abadepite.
Perezida Paul Kagame ni umwe mu bamaze kwemeza ko bazahatana muri aya matora, ndetse ni na we uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.
Tanga igitekerezo