
Umwarimu yapfuye nyuma yo gukubitwa inkubara na kajugujugu ubwo yatoraga impapuro z’ibizamini bya KCSE i Ijara, mu Ntara ya Garissa.
Inkuru itangazwa na capitalfm.co.ke , ivuga ko indege yakubise uyu mwarimu ubwo yarimo atoragura ikizamini cy’amashuri yisumbuye (KCSE) gitangwa nyuma y’imyaka ine y’amashuri yisumbuye.
Uyu mwarimu yari yarahawe inshingano zo gukusanya impapuro z’ibizamini bya KCSE igihe yakubitwaga na kajugujugu izunguruka, ihita amwica.Umuvugizi wa Polisi, Dr Resila Onyango, yemeje ibyabaye ariko ntiyahise atanga ibisobanuro birambuye.
Kuri telefoni yagize ati: "Nibyo koko twagize ikibazo aho umwarimu yapfiriye nyuma yo kugongwa na kajugujugu.
Iki kinyamakuru kikaba gikomeje gukurikirana iyi nkuru.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo