
Umujyi wa Kigali utangaza ko mu minsi iri imbere imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigiye kujya zishyirirwaho amasaha yihariye yo gutwara abagenzi mu mihanda yagenwe.
Ni mu rwego rwokorohereza abagenzi bakoresha imodoka rusange, aho hazajya hashyirwaho amasaha runaka bus zizajya zikoresha imihanda yagenwe izindi modoka zidatwara abagenzi zikaba zikumiriwe kugeza y’amasaha yagenwe.
Ku ikubitiro umujyi wa Kigali utangaza ko mu rwego rw’igerageza iyi gahunda igiye gutangirira mu mihanda itatu ariyo kuva mu Mujyi Rwagati werecyeza Rwandex na Giporoso, hakaba Mu Mujyi rwagati werecyeza Kimirongo, ndetse no mu Mujyi rwagati werecyeza Kicukiro.
Pudence Rubingisa Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yabwiye itangazamakuru ko iyi mihanda ariyo izaba ikoreshwa ariko bitabujije ko harimo gutekerezwaho n’indi izakoreshwa.Ibi rero ngo ni gahunda yo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi.
Avuga ko iyi gahunda umujyi wa Kigali n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibidukikije, RURA ndetse n’abikorera, bagiye kuyishyira mu bikorwa aho bizagabanya umwanya umuntu yamaraga ategereje bus ku buryo bizava ku minota 30 bikagera kuri 15.
Uyu muyobozi avuga ko muri rusange hakenewe imodoka zigera kuri 500 kugirango abatega bus rusange babashe kunogerezwa serivisi.
Umujyi wa Kigali, ugira inama abandi, kuzajya bakoresha indi mihanda iherutse kubakwa mu bihe bya mu gitondo ndetse no mu mugoroba mu rwego rwo kugabanya umuvundo w’imodoka.Imwe muri iyi mihanda, harimo uwa Kimicanga-Kacyiru-Golf course-Nyarutarama,ndetse n’umuhanda uri inyuma ya Sports View Hotel uteganye na Sitade Amahoro ugakomeza ahazwi nka Kagara, ugakomeza ku Bitaro bizwi nka Baho ndetse na Nyarutarama.
1 Ibitekerezo
BA Kuwa 26/09/23
Umuhanda uva kabuga remera natwe mudutekerezeho kuko birakabije pe
Subiza ⇾Tanga igitekerezo