
APR FC yatangaje yatangaje ko yiteguye guhangana na Pyramids FC, gusa igaragaza impungenge ku mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.
APR FC izahura na Pyramids FC yo mu Misiri ku Cyumweru, mu mukino ubanza wa CAF Champions league uzabera kuri Kigali Pele Stadium.
Mu ijoro ryakeye ni bwo iyi kipe yageze i Kigali.
Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko babizi ko Pyramids ari ikipe ikomeye, gusa bakaba biteguye kuyiha akazi.
Lt Col Karasira yavuze ko impungenge zonyine APR FC ifite ari umukino wo kwishyura uzabera mu Misiri.
Ati: "Turabizi ko tugiye guhura n’ikipe ikomeye, ikipe yashoye, ikipe yabaye iya kabiri mu Misiri iba ari ikipe ikomeye...turabizi ko ari ikipe ikomeye ariko tukagira impungenge cyane iwabo kuruta aha, ku mpamvu zitandukanye. Urabizi iyo umuntu ari iwabo ni nk’uko natwe dufite icyizere aha iwacu."
Yakomeje agira ati: "Murabizi abakurikiye Abarabu iyo bari hanze baba bugarira kuruta uko basatira, turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye ariko abakinnyi bacu ndabona biteguye cyane, nk’ubuyobozi bw’ikipe ntacyo tutazakora ngo tubafashe kuba twatsinda."
Umuyobozi Mukuru wa APR FC yavuze ko kuba ikipe ari nshya bitagomba kuba urwitwazo rwo gutsindwa, kuko abakinnyi baguzwe bamenyereye imikino mpuzamahanga, bityo ngo nta gitutu bafite.
Ati: "Uhereye ku munyezamu (Pavelh Ndzila), Bindjeme, Lwanga, Shaiboub n’ab’imbere, ubona bamenyere amarushanwa, batsindwa byabaho ariko nta bwoba bagira. Bindjeme akubwira ko Mayele bamaze guhura gatatu mu kibuga."
"Yego yamutsinda ariko ntabwo yamukanga, rero ni abakinnyi bamenyereye bityo numva dushobora kuzitwara neza ku cyumweru, ndabyumva kandi ndabyizeye cyane.”
Tanga igitekerezo