![Ingabire Victoire ufite ubusembwa arashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda](local/cache-vignettes/L770xH513/c409b040fbb442b3b7c029a75a8aa4ab_18-72449.jpg)
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza, yatangaje ko yifuza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu gihe ubusembwa afite yaba abuhanaguweho n’ubutabera.
Yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri chaîne ya YouTube y’ishyaka rye rya Dalfa-Umurinzi riri mu mitwe ya Politiki itaremererwa gukorera mu Rwanda.
Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Abanyarwanda bazitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba akomatanyije n’ay’abadepite.
Mu batemerewe kwiyamamaza muri aya matora harimo Ingabire Victoire Umuhoza, bijyanye no kuba yarigeze guhamywa n’inkiko ibyaha birimo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo ndetse no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Mu Ukuboza 2013 ni bwo Ingabire yakatiwe imyaka 15 y’igifungo nyuma yo guhamywa biriya byaha.
Ni igifungo yakatiwe nyuma y’uko we n’ubushinjacyaha bari barajuririye icy’imyaka umunani yari yarahawe muri 2011, gusa muri 2018 yaje kurekurwa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame.
Ingabire kuri ubu avuga ko afite icyizere cy’uko urukiko yisunze ruzamukuraho ubusembwa amaranye imyaka irenga 10, bityo akaziyamamariza kuyobora igihugu mu matora yo muri Nyakanga.
Yagize ati: "Kuba narakatiwe n’inkiko muri 2011 ntabwo mfite uburenganzira bwo kwiyamamaza mu matora ayo ari yo yose, ariko kandi dufite n’itegeko rikuriraho umuntu ubusembwa. Ubu nasabwe gukurirwaho ubusembwa, mbisaba mu rukiko rubifite mu nshingano zarwo, urwo rubanza ruzaba ku wa 14 Gashyantare."
Ingabire avuga ko "ubu mfite icyizere cy’uko igihe nikigera nzashobora kwiyamamaza mu matora tuzagira uyu mwaka".
Yavuze ko 2024 ayibona nk’umwaka w’"umubano mwiza hagati y’Abanyarwanda cyangwa hagati y’Abanyarwanda n’abaturanyi bo mu karere k’ibiyaga bigari", bityo ko amatora y’uyu mwaka ari inzira nziza yo kubigeraho.
Yavuze kandi ko uyu mwaka ari umwaka Abanyarwanda bakwiye kwerekena ko banyotewe na demukarasi, kugira ngo hatagira "umunyarwanda ufite ibitekerezo byubaka" uhezwa muri politiki y’igihugu.
Tanga igitekerezo