Sosiyete ya Rwandair yatangaje ko igiye gusubika ingendo z’indege ziva cyangwa zijya i Mumbai mu Buhinde ku mpamvu zitatangajwe.
Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu nyuma ya saa sita, Rwandair yagize iti “ Tubabajwe no kubamenyesha ko Rwandair izasubika ingendo z’indege zijya cyangwa ziva Mumbai, guhera kuwa 15 Werurwe 2024.
Iri tangazo rikomeza abari bamaze kugura amatike y’indege azakoreshwa nyuma y’iyi tariki, bagirwa inama yo kubavugisha bagasubizwa amafaranga yabo cyangwa cyangwa bakerekwa andi mahitamo.
Rwandair isoza itangazo ryayo yisegura ku ngaruka izi mpinduka zishobora guteza.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo