![Inyeshyamba z'Aba-Houthi zagabye igitero ku bwato bw'ubwikorezi mu Nyanja Itukura](local/cache-vignettes/L1000xH563/791059_70265183-00110.jpg)
Inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemen zishyigikiwe na Iran zavuze ko kuri uyu wa Mbere zagabye igitero ku bwato butwara imizigo mu Nyanja Itukura, iki kikaba ari cyo gitero giheruka kuva intambara yatangira hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.
Aba-Houthi bagaragaje ko ubwato bwitwa Star Iris. Umuvugizi w’igisirikare cy’uwo mutwe, Yahya Saree, yatangaje kuri televiziyo ko ubwo bwato ari ubw’Abanyamerika ariko abakurikirana ubwikorezi bwo mu nyanja bavuga ko ubu bwato buriho ibendera ry’Ibirwa bya Marshall ari ubw’u Bugereki.
Ikigo cy’umutekano w’amazi mu Bwongereza, Ambrey, hamwe n’ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe ibikorwa byo mu nyanja (UKMTO) byatangaje ko ubwato buriho ibendera ry’Ibirwa bya Marshall, bukoreshwa n’ikigo cy’ubwikorezi cyo mu Bugereki bwarashwemo za misile inshuro ebyiri ubwo bwanyuraga mu muhora wa Bab al-Mandab.
Ambrey yavuze ko ubu bwato bafashwe na missile kandi bwangiritse ku ruhande rwa starboard nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ikomeza ivuga.
Abarwanyi b’Aba-Houthi muri Yemen bagenzura uturere dutuwe cyane muri iki gihugu, kandi bagiye barasa inshuro nyinshi bakoresheje indege zitagira abadereva na missile ubwato mpuzamahanga bw’ ibicuruzwa kuva hagati mu Gushyingo.
Bavuga ko ibyo bitero ari igisubizo ku bikorwa bya gisirikare bya Israel muri Gaza kandi ko bikorwa mu rwego rwo gushyigikira umutwe wa Hamas w’abarwanyi bo muri Palestine.
Tanga igitekerezo