Umunya-Australia ufite inkomoko mu gihugu cy’u Burundi, Nestory Irankunda, yerekeje muri Bayern Münich yo mu Budage.
Iyi ngimbi y’imyaka 17 y’amavuko yatanzweho miliyoni 3 z’ama-Euro, isinya amasezerano y’igihe kirekire yo gukinira Bavaria.
Mu mwaka utaha wa 2024 ni bwo Irankunda azatangira gukinira Bayern Münich.
Irankunda w’imyaka 17 y’amavuko, yavukiye muri Tanzania ariko ku babyeyi b’Abarundi bari barahahungiye.
Uyu rutahizamu ukiri muto cyakora akinira ikipe y’Igihugu ya Australie.
Bayern Münich yamwegukanye nyuma yo kugera ku bwumvikane n’ikipe ya Adelaide United yo mu cyiciro cya mbere muri Australie yakiniraga.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo