![Ish Kevin yijunditse ibinyamakuru IGIHE na Inyarwanda](local/cache-vignettes/L923xH603/img-20240403-wa0001-9d4e4.jpg)
Umuraperi Semana Ishimwe Kevin uzwi ku mazina ya Ish Kevin muri muzika nyarwanda, yijunditse ibitangazamakuru byatangaje ko hari aho ahuriye n’abasore bakekwaho ubujura RIB iheruka kwereka itangazamakuru.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwerekanye aba basore.
Umuvugizi warwo, Dr Murangira B Thierry yabwiye abanyamakuru ko aba bakekwaho kuba abajura ruharwa byagaragaye ko mu basangiraga na bo harimo "Ish Kevin wabakiraga mu nzu ye hariya mu Kagarama, uwitwa Logan ndetse n’uwitwa Producer Olivier".
Dr Murangira yavuze ko iperereza nirirangira aba barimo Ish Kevin na bo "ukuboko k’ubutabera na bo kuzanageraho".
Ish Kevin biciye mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter mu ijoro ryacyeye, yibasiye ibinyamakuru IGIHE na Inyarwanda biri mu byatangaje amakuru yatanzwe na RIB, abishinja kumusebya.
Ati: "Nari nzi ko ibi bintu byo gushaka gusebya no kugusha umuhanzi bitagikorwa na media zikomeye nka IGIHE cyangwa Inyarwanda.com. Izi nkuru ziri ni ibinyoma byambaye ubusa. Mu gitondo ndajya kuri RIB gutanga raporo kuri ibi binyoma. Aba bana biba Ntago mbazi. Kandi ni ibintu RIB yacu itayoberwa."
Ish Kevin yunzemo ati: "Ndasaba RIB n’ibi binyamakuru byose yuko nibamara kumenya ko Ntaho nziranye naba bana, izi media zakoreshejwe zanduza izina ryanjye zazakoreshwa zose zivuguruza kuko ibi atari ukubanira umuntu umaze igihe yitwara neza nkanjye, Murakoze."
Kugeza ubu bariya abakekwaho ubujura burimo kwiba mu maguriro akomeye, za sitasiyo za lisansi no gushikuza abantu amatelefoni bose uko ari batanu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera, Kimihurura na Kicukiro mu gihe hagitunganywa dosiye yabo igomba gushyikirizwa ubutabera.
Tanga igitekerezo