
Isoko rigezweho rya Rubavu rimaze hafi imyaka 12 ritaruzura kuri uyu wa 19 Nzeri 2023 ryasubije abayobozi b’akarere imbere y’abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC.
Depite Niyorurema Jean René yagize ati: “Isoko rya Rubavu rimaze igihe kinini ariko ikigaragara ni uko umugenzuzi yabonye rikiri kuri 60 na kangahe ku ijana. Ndumva nta mudepite ugize ino komisiyo utararigezeho, batubwira ko bagiye kurisoza. Ariko ndagira ngo twumve igihe abaturage bazabonera rino soko kuko baritegereje igihe kinini.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere, Ruhamyambuga Olivier, yasobanuriye abadepite ko akarere n’abikorera bahuje imbaraga kugira ngo buzuze iri soko, ariko ubushobozi bukomeza kuba buke, kuri ubu abikorera bakaba barafashe umwanzuro wo kugana banki kugira ngo ibahe inguzanyo yakuzuza umugabane wabo.
Ku bikorere biyemeje gufatanya n’akarere, uyu muyobozi yagize ati: “Bamaze kuraisinga miliyari, n’akarere kamaze kugeza muri miliyari 3, bigaragara ko amafaranga ashize, ntihakomeza kuboneka andi, hanyuma habaho gusubira mu biganiro. Ubu ngubu aho bigeze ni uko bamaze kugeza ku rwego rwo gusinya amasezerano kugira ngo babone inguzanyo yo kuryuzuza.”
Visi Perezida wa PAC, Uwineza Beline yagize ati: “Ibibazo bitandukanye byagiye bibamo tubiziranyeho ni byinshi, ariko muri 2020 mutangira iri soko, twibazaga yuko atari ibintu bigiye gufata igihe kingana gutya no gukomeza kurigarukaho.” Yaboneyeho kubaza igihe rizuzurira.
Ntezimana Jean Claude yibukije Meya w’agateganyo wa Rubavu ko mu myaka 2 ishize yari yatanze icyizere cy’uko ikibazo cy’amafaranga cyakemutse. Ati: “Iri soko maze kurisura inshuro zirenga 1, na bagenzi banjye, ariko reka turebe aho mperuka kurisura. Meya uri hano ngira ngo twari kumwe, mu by’ukuri yari yaduhaye icyizere yuko ikibazo cy’amafaranga kitakiri ikibazo.”
Uyu mudepite yakomeje ati: “Ni ko yatubwiye, atubwira ngo impamvu y’ikibazo cy’amafaranga yavuyeho kubera ko haje gufatanya na ba rwiyemezamirimo, bikava mu maboko ya Leta, hakabaho ubufatanye. Atugaragariza ko amafaranga rwose atari ikibazo, ahari. Ndetse hari n’ibyo batweretse turisura, basubiyemo bitewe n’icyerekezo gishyashya, ibyo turabibona.” Yabajije ikibazo cyaje kuvuka nyuma y’iri sezerano.
Meya w’agateganyo wa Rubavu, Nzabonimpa Deogratius yasubije Depite Ntezimana ko icyizere cyasubijwe inyuma n’imitingito yo muri Gicurasi 2021. Ati: “Ngira ngo mwadusuye imirimo igenda neza, twese dufite icyizere, namwe twarakiberetse kandi murakibona. Ariko guhera tariki 21/05/2021, muribuka ko twahuye n’ikibazo cy’imitingito.”
Uyu muyobozi yakomeje ati: “Imitingito ibaye, hagaragara ikibazo cy’inzira z’imitingito ziri hafi y’iryo soko. Birumvikana ko rwaciye intege abikorera, batangira gutekereza ko ahari aho barimo bashora imari harimo risks. Turongera duhura n’ikibazo cyo gusa n’aho tuzamura morales y’abikorera, icyo gihe kandi nta mafaranga Leta yari yateganyije mu ngengo y’imari ngo ihite iryuzuza.”
Meya Nzabonimpa yasobanuye ko kubera ikibazo cy’imitingito, Leta y’u Rwanda itaremeza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rubavu, bityo ko byaciye intege abikorera bubakaga iri soko. Ati: “Ariko inyigo yararangiye, mu kwezi gushize ni bwo noneho abikorera bavuze ngo gushakira amafaranga mu yo dufite ntabwo dufite ntabwo bikituryoheye, ahubwo reka dukorane na bank kuko bank irazanamo ubwo na za assurances, zituma byibuze uwikorera, hagize n’icyaba batahomba.”
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yijeje abadepite ko banki igiye guha abikorera inguzanyo y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1.2 yaburaga, abamenyesha ko muri Kamena 2024 iri soko rizatahwa.
Tanga igitekerezo