Israel kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yagose inkambi y’impunzi ya Jabalia, ikaba ari yo yari nini muri Gaza. Ingabo za Israel zivuga ko iyi nkambi, iri mu majyaruguru ya Gaza, yakoreshwaga nk’ibirindiro bya Hamas.
Hagati aho, Isreal ikomeje gutera ibisasu mu majyepfo ya Gaza, nko mu mujyi wa Khan Younis, wimuwe igice nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Umwe mu bayobozi b’igisirikare cya Israel avuga ko, kugeza ubu, hamaze kuboneka inzira zo munsi y’ubutaka zirenga 800 za Hamas kandi 500 muri zo yasenywe.
Unicef ivuga ko ahantu hose muri Gaza nta "umutekano uhari", mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryihanangiriza ko ibintu bigenda biba bibi isaha ku isaha.
Igitero cya Hamas mu majyepfo ya Israel ku itariki ya 7 Ukwakira cyahitanye abantu 1.200, abandi bagera kuri 240 bajyanwa bugwate.
Minisiteri y’ubuzima iyobowe na Hamas yo ivuga ko abantu barenga 15.800 bishwe mu gikorwa cyo kwihorera cya Israel, barimo abana bagera ku 6.000.
Tanga igitekerezo