
Ibimodoka by’intambara bya Isiraheli bikikije ibitaro bya Indoneziya i Gaza aho byibuze abantu 12 bishwe nyuma y’igitero cya Isiraheli kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.Ni nyuma y’uko Isiraheli ivuga ko cyabonye umuyoboro wa Hamas mu bitaro bya al-Shifa bityo ngo bikaba aribyo bikomeje gutuma ihacana umuriro.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, ivuga ko ku isaaha ya saa mbiri na makumyabiri n’ibiri (08:22’) z’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, ari bwo iyi mirwano ikarishye yabaye.
Abasirikare ba Israel n’imbunda ziremereye zirimo ibifaru, bakambitse mu bice bikikije ibi bitaro by’Abanya-Indonesia, ari na ho hari kubera iyi mirwano.Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, yemeje ko Abanya-Palestine 12 biciwe muri iyi mirwano, mu gihe abandi babarirwa muri mirongo bakomeretse.
Ni mu gihe kuri iki cyumweru ingabo za Israel zagiye ku rugamba rwo kurwanya abarwanyi ba Hamas "mu duce duturanye" two mu karere ka Gaza, aho igitero cyo mu kirere no ku butaka kimaze guhitana abantu 13.000 ngo barimo ibihumbi n’ibihumbi nk’uko guverinoma iyobowe na Hamas ibitangaza.
Tanga igitekerezo