Israel ngo yari imaze umwaka urenga izi gahunda y’igitero cy’iterabwoba cya Hamas nk’uko byahishuwe n’ikinyamakuru New York Times cyabashije kubona iyi gahunda mu buryo burambuye. Nk’uko iki kinyamakuru gikomeye muri Amerika kibivuga, abayobozi ba Israel birengagije umuburo.
Ni inyandiko y’impapuro 40, ijyanye mu ngingo zose, na gahunda irambuye y’igitero cy’iterabwoba cyo ku itariki ya 7 Ukwakira: mu buryo cyagabwe, abarwanyi bagikoze, ibisasu bya rokete na grenade byatewe na za drones mu kwangiza ubwirinzi bwa Israel ku mupaka, n’ibindi. Hari hagamijwe kwigarurira uduce dutuwe no gufata imbohe nyinshi zishoboka.
Umwaka umwe mbere yaho
Ntabwo igisirikare cya Israel cyabonye gusa iyi nyandiko umwaka umwe mbere y’igitero cyo ku itariki ya 7 Ukwakira, ahubwo yakwirakwijwe cyane mu bayobozi bacyo, ku buryo impuguke zacyo zayihaye izina ry’ibanga: “Urukuta rwa Yeriko”. Ikinyamakuru New York Times cyashoboye gusuzuma ubutumwa bwahererekanyijwe, bwerekana ukuntu umwanzi atahawe agaciro.
Abasesenguzi bo muri Israel banzuye ko igitero nk’iki kirenze ubushobozi bwa gisirikare bwa Hamas. Muri Nyakanga umwaka ushize, ariko, umusesenguzi yagerageje kumenyesha urwego rumukuriye: Hamas yari imaze umunsi ikora imyitozo ikomeye cyane isa na gahunda igaragara muri raporo yiswe’ “Urukuta rwa Yeriko”.
“Reka dutegereze twihanganye”
Ariko abamukuriye ntibahaye agaciro impungenge ze ndetse babifashe nk’"ibintu yishyizemo bitariho". Umukoloneli umwe yaramusubije ati: “Reka dutegereze twihanganye. Iri akaba ari ikosa bivugwa ko ryagaragaje kunanirwa gukabije kw’ubutasi bwa Israel kuva mu 1973 nk’uko byemezwa na New York Times ivuga ko ibyabaye bisa nk’ibyabaye muri Amerika mu bitero byo kuwa 11 Nzeri 2001.
Tanga igitekerezo