Depite Jacques Mamba uheruka kwiyunga ku ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari we nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC aho kuba Perezida Paul Kagame amaze igihe yikoma.
Ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare ni bwo Mamba wahoze ari umuvugizi w’ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba yinjiye muri ririya huriro riyobowe na Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI).
Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru AFRIK.COM, yagaragaje ko Tshisekedi kuyobora igihugu byamunaniye kuko ubutegetsi bwe bwamunzwe na "ruswa, itonesha n’icyenewabo".
Ni Tshisekedi ku rundi ruhande umaze igihe agaragaza u Rwanda nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije igihugu cye, ashingiye ku birego by’uko rufasha umutwe wa M23 Kinshasa imaze igihe ishyira kuri Kigali.
Tshisekedi by’umwihariko amaze igihe kirekire yikoma Perezida Paul Kagame agaragaza nk’umwanzi rukumbi igihugu cye gifite.
Ku bwa Jean Jacques Mamba, Perezida Paul Kagame umaze igihe yikomwa n’abanye-Congo arazira ubusa, bijyanye no kuba ikibazo igihugu cyabo gifite ari Tshisekedi.
Yagize ati: "Kagame nitumuhe amahoro! Inshuro imwe rukumbi naguye na Kagame nari mpujwe na we na Tshisekedi wamusobanuye nk’umuvandimwe we. Ariko ni abavandimwe batandukanye cyane".
Yakomeje agira ati: "Umuhungu wa Kagame ari mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse ararwanirira igihugu cye, ariko ku muhungu wa Tshisekedi si ko biri...ikibazo rukumbi kiri mu banye-Congo banakwiye gukemurira hamwe ni Félix Tshisekedi".
Depite Mamba yagaragaje ko kuri ubu abanye-Congo bakomeje gutakariza icyizere igihango bafitanye n’igihugu cyabo, bitewe na Tshisekedi wateguye amatora ya baringa bigatuma atsindira manda ya kabiri nyamara yari atayikwiriye.
Ni Tshisekedi yavuze ko muri manda ye ya mbere na bwo ntacyo yigeze akorera abanye-Congo, bijyanye no kuba yarananiwe gusohoza isezerano ryo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC yari yarahaye abaturage be.
Tanga igitekerezo