Perezida Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rwonyine ari rwo yifuza ko baganira ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za RDC zimaze igihe zirwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda.
Ibihugu birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi, Umuryango w’Abibumbye, uw’Ubumwe bwa Afurika n’indi myinshi imaze igihe isaba impande zihanganye gukemura amakimbirane zifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro; gusa RDC yavuze ko nta biganiro iteze kuzagirana n’uriya mutwe.
Tshisekedi mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru yongeye kubishimangira, ndetse ahishura ko mu nama aheruka guhuriramo na Perezida Paul Kagame i Addis Abeba muri Ethiopia yabwiye Perezida w’u Rwanda ko ari we wenyine yifuza ko baganira.
Yavuze ko iyi nama yari yateguwe na Perezida João Lourenço wa Angola nta cyo yagezeho, kuko "buri ruhande rwatsimbaraye aho ruhagaze".
Tshisekedi wavuze ko nta gihindutse azajya kongera guhurira na Lourenço i Luanda ku wa 27 Gashyantare, yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23.
Mu gusubiza yahereye mu myaka ya 2019 avuga uburyo uyu mutwe wari waraneshejwe mu 2012 wongeye ukisuganya "ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda", mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Yakomeje agira ati: "Ni yo mpamvu ntashobora kuganira na M23. Kumvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka gusa n’u Rwanda kuko ni rwo runshotora, naranabivuze mu nama i Addis Abeba mbwira Kagame ubwe nti ‘ni wowe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro’ kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye? Kuki mukomeza kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?’”
Tshisekedi muri iki kiganiro kandi yahakanye amakuru avuga ko mu 2019 yaba yaratumyeho abayobozi b’umutwe wa M23 i Kinshasa akagirana na bo amasezerano.
Yavuze ko abo bantu batumijweho n’uwari Minisitiri w’Ingabo za RDC, Gilbert Kankonde, gusa asabwe guhura na bo arabyanga.
Tshisekedi yavuze kandi ko abagize uriya mutwe atari abanye-Congo, ngo kuko iyo baza kuba ari bo baba baremeye guhurizwa hamwe bagasubizwa mu buzima busanzwe.
1 Ibitekerezo
Athar Kapiteni Kuwa 23/02/24
None se uyu muyobozi avuga ko M23 yari yaratsinzwe ikongera kugarurwa n’u Rwanda yumva ko abo yagize impunzi batabyara? Yumva se ko iherezo ryabo ari ukuba mu nkambi milele na milele? Atekereza giswa akibaza ko n’abo abwira bumva nka we.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo